Amavuriro mato Perezida Kagame yasabye ko yubakwa ku mipaka ageze he?

Amavuriro mato (Poste de santé) 56, amaze kubakwa mu duce twegereye imipaka, mu rwego rwo kurinda abaturage kwampuka umupaka bajya gusaba serivisi z’ubuvuzi hanze y’u Rwanda, yose akaba yaruzuye.

Ivuriro rito rya Nyamicucu
Ivuriro rito rya Nyamicucu

Ni nyuma y’uko bisabwe na Perezida Paul Kagame ku itariki 09 Werurwe 2019, atangiza umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 16, aho yanenze uburyo Abanyarwanda bakomeje kwambuka umupaka bajya kwisiramuza muri Uganda, asaba ko icyo kibazo kibonerwa umuti.

Ni kimwe mu byatumye inzego zinyuranye zishinzwe ubuvuzi mu Rwanda zikuriwe na Minisiteri y’Ubuzima, zitangiza ubukangurambaga hifashishijwe umuganda ku itariki 30 Werurwe 2019 mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, nk’umurenge wagaragayemo abantu benshi bambuka bajya muri Uganda gushaka serivisi zo kwisiramuza.

Ivuriro rito rya Rwesero mu Karere ka Gicumbi, ritanga serivisi zinyuranye
Ivuriro rito rya Rwesero mu Karere ka Gicumbi, ritanga serivisi zinyuranye

Muri ubwo bukangurambaga abaturage banyuranye bagiye batanga ubuhamya, bagaragaza ko hari ubwo bajya muri Uganda ndetse bamwe bakagenda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajya kwaka serivisi zo kwisiramuza.

Ni ubukangurambaga bwakiriwe neza n’abaturage, nyuma yo kubwirwa ko bagiye kwegerezwa ibikorwa remezo binyuranye birimo n’amavuriro mato azajya abafasha kubona serivisi z’ubuvuzi batabanje kwambuka imipaka bajya kuzisaba hanze y’igihugu.

Serivise zo kuvura amenyo zikomeje gutangirwa mu mavuriro mato yegereye imipaka
Serivise zo kuvura amenyo zikomeje gutangirwa mu mavuriro mato yegereye imipaka

Mu kumenya aho ayo mavuriro mato ageze yubakwa, Kigali Today yegereye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko Perezida wa Repubulika yari yasabye ko hubakwa amavuriro 56, yose akaba yaramaze kubakwa ndetse akaba atanga serivisi zoroheje mu gihe hategerejwe ko ahabwa ubushobozi bunyuranye burimo ibikoresho n’abaganga b’inzobere.

Yagize ati “Iyi Poste de santé ya Nyamicucu yo mu Murenge wa Kivuye murabona ko ifite ‘maternité’ nziza n’ahazajya hatangirwa serivisi zinyuranye zirimo gusiramura n’ibindi. Ni imwe muri 56 Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yasabye ko zubakwa ku mipaka kugira ngo zihe abaturage serivisi bajyaga gushaka mu bindi bihugu”.

Arongera ati “Zubatswe neza zose murazibona, ibikoresho byarashatswe ubu batangiye kuvura indwara zisanzwe, ariko ibikoresho bivura amaso, amenyo, bisiramura, bifasha ababyeyi kubyara byarahageze, ikirimo gushakwa ni abaganga babyigiye. Twumvikanye na Minisiteri y’Ubuzima ko bitarenze uku kwezi kwa Gatanu igikorwa cyo gusinyana amasezerano na SFH no kuzana abaganga kizaba cyarangiye, ku buryo abaturage bahabwa serivisi zinyuranye kandi turifuza ko abaturage bahabwa serivisi nziza mu buryo buhoraho”.

Ayo mavuriro mato aganwa na benshi bemeza ko batakijya mu gihugu cya Uganda bajya kwaka serivisi z'ubuvuzi
Ayo mavuriro mato aganwa na benshi bemeza ko batakijya mu gihugu cya Uganda bajya kwaka serivisi z’ubuvuzi

Serivisi zigiye kujya zitangirwa muri ayo mavuriro zirimo ugusiramura, gufasha ababyeyi kubyara, kuvura amenyo n’amaso ku buryo umuturage atazongera kuvunika ajya mu bitaro byisumbuye.

Mu Karere ka Gicumbi, Burera na Nyagatare ibijyanye no kuvura amenyo, amaso no gutanga serivisi z’ububyaza birakorwa, aho abaturage bahabwa umunsi bagatumirizwa abaganga b’inzobere bakaza kubafasha.

Muri poste de santé ya Nyarwambu abaturage bitabira ari benshi basaba serivisi y’ubuvuzi bw’amenyo, amaso no ku bagore babyara, aho abaturage babajije Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, niba bazakomeza kubona izo serivisi buri munsi, abasubiza ko bari bukore gahunda mu cyumweru bazajya bahura na bo, ariko ku buryo burambye ababwira ko hakomeje gushakwa abaganga bahoraho bazajya bahakorera.

Ayo mavuriro yubatswe mu mirenge inyuranye yegereye imipaka mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba mu turere twa Burera, Gicumbi na Nyagatare.

Ibikoresho binyuranye byamaze kugezwa mu ivuriro rito rya Nyamicucu mu karere ka Burera
Ibikoresho binyuranye byamaze kugezwa mu ivuriro rito rya Nyamicucu mu karere ka Burera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka