
Umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga batera ikinya mu Rwanda (RAA) Alexis Mutangana avuga ko icyo gitabo kizafasha mu gukemura amwe mu makosa yabonekaga muri uwo mwuga arimo kuba hari n’abakoraga ibyo badafitiye ubushobozi.
Ati “Byagiye bigaragagara ko hari ubwo umuntu asabwa gukora ibirenze ubushobozi bwe ndetse hari n’ubwo ashobora gusabwa gukora ibyo adafitiye ububasha cyangwa uburenganzira.”
Arongera ati “ubu rero twakoze igitabo gikubiyemo amategeko cyangwa uburyo bw’imikorere ku buryo umuganga utera ikinya agomba kuba afite aho ahera naho ugarukira, akamenya ibyo akora n’ibyo yirinda kugira ngo atazavaho akora amakosa”.
Mutangana yongeraho ko kuba ubuzima bw’umuntu buhenze ibyo bisaba ko umuntu wese ugiye kugira icyo abukoraho mu buvuzi agomba kuba abifitiye ubushobozi buhagije bugaragaza ibyo yemerewe n’ibyo atemerewe.
Umukozi wa Minisiteri y’ubuzima Alphonsine Mukamunana yabwiye Kigali Today ko ishyirwaho ry’icyo gitabo ku bakora umwuga wo gutera ikinya mu Rwanda bizakemura amakosa yabonekaga kuri bamwe bakoraga ako kazi kwa muganga.
Ati “Iyi ni intambwe nziza cyane kuko izagabanya akajagari kuko buri wese azaba azi aho ahera n’aho agarukira mu bumenyi bwe bwo gutera ikinya”.

Ngiruwonsanga Pascal,Umuyobozi w’ibitaro by’Akarere ka Nyanza avuga ko kuba icyo gitabo kizagaragaza imirongo migari y’ibyo utera ikinya akwiye gukora bitewe n’urwego rwe, bizagabanya impanuka za hato na hato zagaragaraga nko kuba umurwayi yaterwa ikinya ntakivemo.
Icyo gitabo cy’amapaji 40 cyanditswe n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abaganga batera ikinya mu Rwanda ku bufatanye n’urugaga rw’Abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi (RAHPC).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|