Amajyaruguru: Abayobobozi barashinjwa kugendera mu kigare bituma mitiweli ititabirwa neza

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, aratangaza ko kuba umubare w’abaturage bafite ubwisunane mu buvuzi bwa mitiweli ukiri hasi biterwa no kuba abayobozi bo muri iyi ntara basa nk’abakora ibyo badasobanukiwe.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4/4/2014, mu karere ka Rulindo hateraniye inama ku rwego rw’intara, yari igamije gusuzuma aho imihigo y’uturere tugize iyi ntara aho igeze ishyirwa mu bikorwa.

Bosenibamwe, Guverineri w'intara y'Amajyaruguru.
Bosenibamwe, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru.

Muri iyi nama yari igizwe n’abayobozi b’uturere, kimwe n’ababungirije bagaragarije guverineri Bosenibamwe aho imihigo bihaye igeze ishyirwa mu bikorwa.

Icyagaragaye ni uko imihigo mu turere dutanu tugize iyi ntara, hafi ya yose igeze ku rwego rushimishije uretse imihigo imwe n’imwe ikiri hasi mu turere hafi ya twose.

Umuhigo ujyanye n’ubwisungane mu kwivuza, umuhigo wo kubakira abatishoboye bacitse ku icumu, umuhigo wo kugura kizimyamoto n’umuhigo wo kwimura abatuye mu manegeka niyo yagaragaje ubutinde mu gushyirwa mu bikorwa.

Umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza niwo ukiri hasi cyane mu turere twose ugereranije n’indi mihigo.

Guverineri Bosenibamwe Aimee yaangarije Kigalitoday ko uyu muhigo impanvu utazamuka ngo ugere ku rwego rushimishije, ari uko usanga hari abayobozi bakigaragara nk’abagendera mu kigare kuri iki kibazo.

Yagize ati ”Ingamba zo gushishikariza abaturage gutanga mituelle de santé ntago zagiye zishyirwa mu bikorwa nk’uko bikwiye.

Abantu bagiye bagendera mu kigare,ntibasobanurire abaturage akamaro ka mituelle nk’uko bikwiye, ariko ntago biri mu rwego rwo hasi cyane kuko nta karere kari hasi ya 70%.”

Yavuze hari abayobozi mu turere bajenjetse ariko yemeza ko hari ingamba zikwiye gufatwa kugira uyu muhigo uzamuke.

Muri izo ngamba harimo nko gukoresha inama zitandukanye mu bayobozi b’amadini, gukangurira abaturage gutanga mituweli no gukusanya inkunga ku badashobye kubona amafaranga.

Uyu muyobozi aka avuga ko afite icyizere ko iyi mihigo uko yahizwe yose izahigurwa ku kigero gishimishije,aho yavuze ko uku kwezi kwa kane kurangira nta karere kari munsi ya 90%.

Imihigo muri rusange mu ntara y’Amajyaruguru ikaba yagaragaye ko iri ku rwego rwiza.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka