
Ni amahugurwa yateguwe na Kaminuza mpuzamahanga yigisha iby’ubuzima (UGHE), azamara amezi icyenda agahuza abantu 24 bo mu bihugu bitanu bya Afurika n’u Rwanda rurimo, akaba yatangirijwe ku mugaragaro i Kigali kuri uyu wa 7 Gicurasi 2017.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr Patrick Ndimubanzi yavuze ko mu Rwanda abana bavuka babona inkingo zose neza kandi ku gihe ari 95%, ayo mahugurwa ngo akazongerera ubushobozi ababishinzwe ku buryo ntabazongera gusigara.
Yagize ati “Abakuriye ibikorwa by’ikingira bazakura amasomo atandukanye muri ayo mahugurwa banahanahane ubunararibonye. Icyo tubategerejeho nyuma y’ayo mahugurwa ,ni uko bazashyiraho gahunda zifasha abaturage ku buryo nta mwana n’umwe cyangwa umubyeyi uzongera kudakingirwa.”

Ati “Bidufasha rero gusuzuma tukamenya aho tugeze nk’igihugu. Nubwo tuvuga ko gahunda yacu y’ikingira imeze neza ntabwo turagera ku 100%, bizadufasha kumenya rero ngo ni gute gahunda zarushaho gukora neza bityo n’abo 5% basigaye tubagereho.”
Sibomana Hassan, umuyobozi w’agateganyo wa gahunda y’igihugu y’ikingira, yemeza ko ayo mahugurwa azatuma imiyoborere y’ibijyanye n’ikingira irushaho kunoga.
Ati “Hari byinshi byagiye bihinduka muri gahunda y’ikingira mu myaka 10 ishize, byazanye inkingo nyinshi nshya nk’urw’umusonga n’urw’impiswi ku bana.
“Abakozi ariko ntabwo bigeze bongererwa ubumenyi, ni amahirwe tubonye rero yo kudufasha kunoza imiyoborere n’imicungire y’iyo gahunda.”
Umwe mu banyamahanga bazakurikira ayo mahugurwa, Dr Francis Dien Mwansa wo muri Zambia, ahamya ko hari byinshi azayungukiramo.

Ati “Kwitabira aya mahugurwa ni ingenzi kuko iwacu haracyari icyuho mu guhuza gahunda zitandukanye z’ubuzima.
“Ibyo tuzigira hano rero nizeye ko bizamfasha kumenya gushyira ku murongo ibyo nshinzwe by’ikingira nkabivangura n’ibindi,kugira ngo birusheho kugenda neza bityo tuzibe icyo cyuho.”
Ibihugu byitabiriye ayo mahugurwa ni u Rwanda, Ubuhinde, Gambia, Liberia na Zambia.
Abahugurwa ubu bagiye kumara icyumweru bigira mu Rwanda, hanyuma bazajye bakurikirana amasomo bari iwabo bifashishije uburyo bwitwa "iya kure", ariko bakazajya bahurira mu Rwanda nibura rimwe mu gihembwe.
Ohereza igitekerezo
|