Akarere ka Karongi kujuje imyaka itanu ari aka mbere muri mituweli

Akarere ka Karongi kongeye kwesa umuhigo wo kuza ku isonga mu bwisungane bwo kwivuza ku kigereranyo cy’100%. Kuva mu mwaka wa 2008 akarere ka Karongi ntikaratsimburwa ku ntebe ya mbere mu turere dufite abaturage bitabira ubwisungane bwo kwivuza mutuelle de santé bita mituweli.

Tariki ya 28/02/2013 ni wo wari umunsi wa nyuma wo gufunga umwaka wa gatanu w’ubwisungane bwo kwivuza kandi iyo tariki yageze akarere ka Karongi kongeye kuzuza 100% mu kwitabira mituweli.

Ngo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare akarere ka Karongi kari kageze ku gipimo cya 96%, abayobozi basanga hakwiye kugiura igikorwa nta mpamvu n’abo 4% bari basigaye bacikanwa kandi hari uburyo nabo bashoboraga gutangirwa mituweli.

Inkuru nziza yo kuba aba mbere muri mutuelle Abanyakarongi bayimenye bari muri Open Day.
Inkuru nziza yo kuba aba mbere muri mutuelle Abanyakarongi bayimenye bari muri Open Day.

Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi ushinzwe mutuelle de santé mu karere ka Karongi bwana Turatimana Philippe, abakozi b’akarere ni bo bafashe iya mbere mu gutanga amafaranga yo gutera inkunga abadafite ubushobozi bwo kwiyishyurira mutuelle, banashishikariza izindi nzego kubikora.

Ubwo bufatanye ngo bwavuyemo miliyoni zirenga 20 zatanzwe n’abakozi b’akarere, abanyamadini, abakora mu nzego z’ubuzima, ndetse n’abaturage basanzwe. By’umwihariko umuyobozi ukurikirana ibikorwa bya mituweli yashimye abanyamadini ubwitange bagaragaje batangira abatishoboye umusanzu w’ibihumbi 540 kandi barabisabwe batunguwe hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo itariki ntarengwa igere.

Turatimana ati: “Ibanga nta rindi, ni ukwisungana mu bimina kugira ngo tubashe kujya mu bwisungane bwo kwivuza. Ibimina byakoze akazi kanini cyane kuko byanadufashije kumenya abaturage badafite ubushobozi bityo tubasha kwishyira hamwe nabo tubishyurira mutuelle.”

Nk’ibisanzwe rero akarere ka Karongi kongeye kwesa umuhigo wo kuza ku isonga mu gihugu ku cyigereranyo cya 100%. Nyuma yo kumva iyi nkuru isa n’imaze kuba akamenyero kuri bo, Abanyakarongi baganiriye na Kigali Today bavuga ko ari ibintu bisanzwe kandi ko bari babyiteze.

Mukarukundo Devota wo mu murenge wa Bwishyura ati: “Twebwe impamvu duhora tuba aba mbere ni uko twihutira gutanga mutuelle hakiri kare kuko tuzi neza ibyiza bya mutuelle.” Mukankubana Christine, ni umujyanama w’ubuzima. We ati: “Icyo dukora ni ukugira inama abaturage, ababishoboye bakishyurira igihe, kandi ntabwo bitugora kuko abaturage bamaze kubisobanukirwa bihagije.”

Iyi nkuru nziza Abanyakarongi bayimenye bari mu gikorwa cyo kumurikira abaturage ibyo akarere kamaze kugeraho mu iterambere, gahunda bita Open day, yabereye mu murenge wa Bwishyura, yitabirwa n’umuyobozi wungirije w’ikigo RGB cy’igihugu cy’imiyoborere myiza Ambasaderi Fatuma Ndangiza.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza nawe yashimye byimazeyo ubuyobozi bw’akarere ka Karongi kuri uyu muhigo, ndetse n’iterambere ryihuse akarere kamaze kugeraho kubera imikoranire myiza y’inzego z’ubuyobozi n’abandi bafatanyabikorwa barimo abaturage b’akarere ari nabo baza ku isonga.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka