Akarere ka Bugesera kahawe imodoka ivurirwamo indwara zo mu mutwe
Umuryango uharanira amahoro ku Isi witwa Interpeace, wahaye Akarere ka Bugesera imodoka irimo ivuriro ry’indwara zo mu mutwe, ikazanifashishwa mu bukangurambaga bugamije Ubumwe n’Ubwiyunge hagati y’abafungiwe Jenoside n’abayikorewe.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2018 n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, buvuga ko Abaturage 20.5% bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, ndetse ko icyo kibazo cyugarije cyane abarokotse Jenoside, aho 35% muri bo bafite ikibazo cy’agahinda gakabije.
Ku rundi ruhande abafungiwe ibyaha bya Jenoside bagera ku bihumbi 28, mu myaka itanu iri imbere bazaba barangije ibihano bari barakatiwe, basubiye hanze kubana n’umuryango nyarwanda urimo abo basize bahemukiye.
Umuryango Interpeace uvuga ko imodoka watanze uretse kuyikoresha nk’ivuriro ry’indwara zituruka ku ihungabana n’agahinda gakabije, harimo na televiziyo izajya yerekana amafilime n’ibiganiro byigisha ubumwe n’ubwiyunge, cyane cyane ku bafunguwe bavuye muri gereza hamwe n’abandi baturage bazaturana na bo.
Iyo modoka ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 140, irimo icyumba abaganga basuzumiramo abarwayi n’icyo bakiriramo abarembye kirimo ibitanda bibiri, harimo n’ubwiherero, ikaba igendana ihema barambura bagasakara mu gihe barimo kwakira abaturage mu buryo bwa rusange babasuzuma.

Ni imodoka irimo murandasi n’ibikoresho byagenewe gutanga ubutabazi bw’ibanze, aho bakonjeshereza imiti n’akabati kayo, igendana ikigega cy’amazi kijyamo litiro 300, ifite amashanyarazi akomoka ku mirasire n’akomoka kuri moteri (generator) igendana.
Buri kigo nderabuzima mu Karere ka Bugesera ndetse n’Ibitaro byako, byahawe mudasobwa nto (tablets) abaganga bazajya bifashisha bandika amakuru bahabwa n’umurwayi mu gihe cyo kumusuzuma, hamwe n’intebe 15 zicarwaho n’abaje gusuzumwa baba banareba televiziyo iri kuri ya modoka.
Umuyobozi w’Ibitaro by’Akarere ka Bugesera (ADEPR Nyamata), Dr William Rutagengwa, avuga ko iyo modoka ari ryo vuriro ryimukanwa bafite ryonyine muri kariya Karere rizafasha abaturage kumenya niba bafite ibibazo, bataragera ku rwego rwo kuremba.
Dr Rutagengwa akomeza agira ati "Nta mibare turagira y’abarwayi (bafite ibibazo byo mu mutwe) n’ubwo mu minsi ishize hari ikusanyamakuru ryakozwe rizabigaragaza, icyakora mu cyumweru dushobora kwakira abantu nka batatu cyangwa bane bafite ibibazo byo mu mutwe".

Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Kayitare Frank avuga ko gutanga iyo modoka ikoreshwa nk’ivuriro ryimukanwa, byashingiye ku kuba 5% by’abafite uburwayi bwo mu mutwe ari bo bonyine babasha kujya kwa muganga kwivuza.
Yakomeje agira ati "Iri vuriro rero (imodoka) rizafasha abashinzwe Ubuvuzi gusanga abaturage aho bari, icyifuzo cyacu ni uko twagera mu turere twose uko ari 30, turi muri gahunda yo gushakisha ubushobozi".
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi avuga ko Abaturage bageze kure Urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, ariko ko ivuriro ryimukanwa rije kubafasha kuvura ibikomere bijyanye n’imitekerereze ku baturage, cyane cyane byagoraga kugera kwa muganga.
Ati "Iri ni ivuriro ryimukanwa rije kudufasha kuziba icyuho cy’ahantu hatari amavuriro y’ibanze, rikaba n’imbangukiragutabara izajya igeza abarwayi ku Bitaro byisumbuye".
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Emmanuel Gasana, na we ashima ko imodoka yatanzwe na Interpeace izafasha gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kubera filime n’izindi nyigisho izajya itanga, bikaba ngo ari uburyo bwo kubaka amahoro arambye.

Umuryango Interpeace uvuga ko ufasha abaturage mu rugendo rw’isanamitima n’ubwiyunge ufatanyije na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ndetse n’indi miryango irimo uwa Prisons Fellowship Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|