AHF Rwanda yashyikirije RSSB inkunga ingana na Miliyoni 133 n’ibihumbi 866 FRW

Urwego rw’ Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) rwakiriye inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 133 n’ibihumbi 866 yatanzwe n’umuryango AHF Rwanda (AIDS Healthcare Foundation) wibanda cyane cyane ku byerekeranye n’ubuzima, iyo nkunga ikazafasha mu kwishyurira umusanzu wa Mituweli abatishoboye.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yashimiye AHF kubera imikoranire basanzwe bafitanye, abashimira by’umwihariko iyo nkunga bageneye abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) batishoboye.

Ati “Nk’ikigo gishinzwe gucunga ibijyanye n’ubwishingizi, ni igikorwa duha agaciro gakomeye. Turabashimira cyane, kandi turabizeza ko azagera ku bo agenewe.”

Yongeyeho ati “Ubufasha bwanyu rero buje gufasha abatishoboye, twizera ko buzafasha uwaramuka arwaye akivuza agakira ndetse agakora akiteza imbere ku buryo ubutaha na we yashobora kwiyishyurira, noneho bwa bufasha bwakongera gutangwa, bukaba bwahabwa abandi batishoboye.”

Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Lambert Rangira, avuga ko inkunga bayitanze mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta no gufasha abatishoboye gutera imbere.

Ati “Iyo abantu bafite ubwishingizi babasha kwivuza bakaba bazima, bakabasha gukora umusaruro ukiyongera, akaba yava no muri cya cyiciro cya kabiri n’icya gatatu, akaba yabasha no kwirihira, akagira ubushobozi bumufasha kubona serivisi z’ubuzima bitamugoye.”

Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Lambert Rangira
Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Lambert Rangira

Iyo nkunga ingana n’Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 133 n’ibihumbi 866 izakoreshwa mu kwishyurira mituweli y’umwaka wa 2022/2023 abantu 44,622 bo mu miryango 10,822 yo mu turere icumi AHF Rwanda ikoreramo ari two Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Rwamagana, Kayonza, Nyanza, Huye, Musanze, Nyabihu, na Rubavu.

AHF Rwanda ivuga ko iki ari icyiciro cya mbere, bakaba bazagira n’icyiciro cya kabiri bazafasha kuko hari abandi bakirimo kubanza guhuza imyirondoro yabo n’urutonde. Icyiciro cya kabiri bazacyishyurira amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 22 n’ibihumbi 291 akazishyurirwa ingo 1,302. Ayo mafaranga yose hamwe y’ibyiciro byombi azaba angana na Miliyoni 156 n’ibihumbi 157, nk’uko Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Lambert Rangira, yabisobanuye.

Ati “Twishimiye gutera inkunga iki kigega cy’ubwisungane mu kwivuza, kandi turacyahari, tuzakomeza gufasha mu bindi bikorwa.”

Abagenewe iyo nkunga ya mituweli ni abantu batishoboye bo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cy’Ubudehe. Abo mu cyiciro cya mbere bo Leta iba yabishyuriye, naho abo mu cyiciro cya kane bakaba ari abafite ubushobozi bwo kwirihira.

AHF (AIDS Healthcare Foundation) ni umuryango mpuzamahanga washinzwe muri Leta Zune Ubumwe za Amerika mu 1987. Ni umuryango ukorera mu bihugu 47 harimo 13 byo muri Afurika birimo n’u Rwanda. AHF yibanda cyane cyane ku bikorwa byerekeranye n’ubuzima cyane cyane mu byerekeranye n’ubuvuzi bw’indwara ya SIDA.

Ku rwego mpuzamahanga, AHF yita by’umwihariko ku bantu miliyoni imwe n’ibihumbi 670 nk’uko imibare yo mu kwezi kwa kane ibigaragaza. Mu Rwanda, uyu muryango ukurikirana by’umwihariko abantu bari hejuru y’ibihumbi 33 bafite virusi itera SIDA.

Mu Rwanda AHF yatangiye kuhakorera muri 2006. Ikorana n’ibigo nderabuzima n’ibitaro byose hamwe 29. Inshingano za AHF zirimo ibice bibiri. Hari ibyerekeranye n’ubuzima, hakaba n’ibyerekeranye n’ubuvugizi (advocacy).

Muri ibyo bigo nderabuzima n’ibitaro bafitemo abaganga, abaforomo n’abandi bakozi batandukanye bafasha kwa muganga bose hamwe 146.

Muri iki gihe cya COVID-19 kandi, AHF yashyizeho ikigega cyitwa AHF COVID Relief, kikaba cyarahaye ubufasha imiryango ya sosiyete sivile zirenga 20, na zo zifasha abantu kugira ngo bakomeze kubaho mu bihe byari bigoye.

Mu bikorwa by’ubuzima kandi batanga serivisi yo gusiramura abagabo muri ibyo bigo by’ubuvuzi bakorana na byo, ubikeneye bakabimukorera ku buntu nta kiguzi atanze, dore ko ubwo ari na bumwe mu buryo bufasha mu kurinda icyorezo cya SIDA.

Buri mwaka AHF ifasha u Rwanda gutanga udukingirizo mu turere dutandukanye, bagatanga udukingirizo dusaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 500 ku mwaka.

Mu bijyanye n’ubuvugizi, AHF yafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu bukangurambaga bwo gukingira bwiswe Vaccinate Our Wold(VOW), bwafashije ibihugu bikennye kubona inkingo zihagije. Hari na gahunda yitwa Girls Act ifasha abana b’abakobwa kuguma mu mashuri no kwirinda inda zitateguwe n’ibindi bibazo bitandukanye.

Inkunga y’umusanzu wa Mituweli yatanzwe na AHF Rwanda yitezweho kwihutisha umubare w’abamaze kwishyura umusanzu w’umwaka wa 2022/2023 utangirana n’ukwezi kwa karindwi muri uyu mwaka. Raporo y’umwaka wa 2021/2022 igaragaza ko gutanga umusanzu wa mituweli byitabiriwe ku kigero cya 86,6%.

RSSB ivuga ko bamaze iminsi bakangurira abanyamuryango gutanga umusanzu w’umwaka ukurikiyeho, ubu ndetse gutanga uyu musanzu wa 2022/2023 bikaba bigeze hejuru ya 40,8%. RSSB ishishikariza n’abandi gutanga uyu musanzu hakiri kare kugira ngo umwaka uzatangire nta mbogamizi bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka