AGA-Rwanda Network yahagurukiye abiyita abavuzi gakondo bakorera mu bwihisho

Urugaga nyarwanda rw’abavuzi gakondo(AGA-Rwanda Network), ruramagana abiyitirira umwuga w’ubuvuzi gakondo, banga kwiyandikisha mu rugaga ngo bakore nk’abaganga bazwi, aho bamwe bavura batabifitiye ubushobozi bikaba bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Abavuzi gakondo bahuguwe ku byerekeranye n'uburyo barushaho kunoza ibyo bakora
Abavuzi gakondo bahuguwe ku byerekeranye n’uburyo barushaho kunoza ibyo bakora

Urwo rugaga rukomeje gusaba abagikorera mu bwihisho kwigaragaza, bagahugurwa no kwigishwa amategeko agenga umwuga w’ubuvuzi gakondo mu kurushaho guhesha agaciro uwo mwuga.

Mu mahugurwa y’iminsi ine abavuzi gakondo bakoreye mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, uwitwa Nyirahabineza Gerturde, ukuriye abavuzi gakondo mu Rwanda yatangarije Kigali Today ko umubare w’abavuzi gakondo bamaze kubarurwa ukiri hasi agereranyije n’abawukora.

Ibyo ngo bikomeje kuba imbogamizi mu migendekere myiza y’uwo mwuga mu gihe hakiri abawukorera mu bwihisho bagamije gushaka indonke mu baturage, aho bikomeje kugira ingaruka ku buzima.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi abibaruje bagera ku 1400. Aba icyo tubifuzaho ni ukumenya amabwiriza bagenderaho, birinda guca ibirimi, guca indasago, cyangwa kubyaza kuko ibintu bihuye n’inyama n’amaraso byose ntabwo byemewe ku bavuzi gakondo”.

Akomeza agira ati:“Hari abo twita ba rusahurira mu nduru, batifuza gushyirwa ku rutonde rw’abo dufite ngo bagaragare ko ari abavuzi gakondo kubera kwishakishiriza indonke. Dukomeje kubashakisha tubegera ngo bigishwe kandi dusaba n’inzego zishinzwe umutekano ngo babidufashemo mu guhagarika abo bakomeje kubeshya abaturage babangiriza ubuzima, babarya n’utwabo”.

Nyirahabineza yatanze ingero z’abaturage bagiye bapfa bitewe n’abiyitirira ubuvuzi gakondo bakorera mu bwihisho bakabashukisha imiti idafite ubuziranenge.

Agira ati: “I Burera hari uherutse gukata umwana w’amezi icyenda ikirimi, uwabikoze arafunzwe ariko umwana yarapfuye. Dufite uwa Rutsiro wafashe umugore w’imyaka 23 amuryamisha mu rugo ngo aramukurikirana aramuvura, ntiyigeze yibaruza. Ubu uwo mugore yarahaguye, uwabikoze afungiye i Nyakiriba”.

Nyirahabineza Gerturde ukuriye abavuzi gakondo mu Rwanda yavuze ko hari abagikorera mu bwihisho
Nyirahabineza Gerturde ukuriye abavuzi gakondo mu Rwanda yavuze ko hari abagikorera mu bwihisho

Abavuzi gakondo 50 basoje amahugurwa yateguwe ku nkunga y’ishuri rikuru INES-Ruhengeri, ku bufatanye n’ishami rya Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, AGA-Rwanda Network, NIRDA n’indi miryango inyuranye. Bamwe mu bavuzi gakondo bitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko hari byinshi bungutse bizatuma umwuga w’ubuvuzi gakondo ugirira benshi akamaro.

Uwimana Beatha agira ati: “Imbogamizi duhura na zo mu gutegura imiti yacu, ni uko twese tutari ku rugero rumwe. Hari ababyigira ku babyeyi babo, ababyigira mu ishuri n’ababirebera ku bandi. Ariko uburyo twongerewe ubumenyi hari aho bidukura n’aho bitugeza. Hari ubwo bamwe batamenya gutegura imiti yabo, aho batanga n’imiti yagaze ugasanga abaturage bahaburiye ubuzima abandi bakadutakariza icyizere. Ariko izi mbogamizi ziragenda zishira uko duhugurwa”.
Abo bavuzi gakondo kandi barasaba amahugurwa ahoraho, byaba na ngombwa hagashingwa amashuri ya kaminuza yigisha ubuvuzi gakondo, kugira ngo imiti batunganya ikomeze kugirirwa icyizere nk’uko Uwimana Beatha akomeza abivuga.

Ati: “Hakenewe amahugurwa ahoraho, kandi dukeneye ubuvugizi cyane cyane muri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo idufashe umwuga wacu uvugururwe kandi uhabwe agaciro. Habe hajyaho n’amashuri makuru, abana bacu bigishwe ubuvuzi gakondo, kugira ngo bubashe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu”.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, ishuri ryagize uruhare muri ayo mahugurwa, yavuze ko iryo shuri ritazahwema gufasha Abanyarwanda hagendewe ku bushakashatsi bukorwa n’ishuri.

Abasoje amahugurwa bahawe impamyabushobozi
Abasoje amahugurwa bahawe impamyabushobozi

Avuga ko ubumenyi iryo shuri ryatanze ku bavuzi gakondo, hari byinshi bubunguye bizabafasha gutera intambwe ibajyana mu ngaga zinyuranye hirya no hino ku isi, bateza imbere umwuga wabo w’ubuvuzi.

Ati: “Kuba amahugurwa yabereye muri INES-Ruhengeri, ni ibyerekana ko inshingano eshatu z’ishuri zijyanye no kwigisha, ubushakashatsi n’ibikorwa biteza imbere abaturage ziri kugerwaho. Ibyo twabigishije birimo gutegura imiti, kuyipima neza hitabwa ku isuku, kumenya ibice by’igiti bibamo umuti, niba ari imizi, igihimba cyangwa ibibabi no kumenya imyitwarire ikwiye mu banyamwuga”.

Akomeza agira ati:“Ubumenyi bajyanye buzabafasha kujya mu rugaga rurenzeho, muri Afurika cyangwa mpuzamahanga kugira ngo bazashobore kugira ijambo mu byo bakora kandi bibatunze”.

Mu mpungenge abavuzi gakondo bagaragaje, harimo ikibazo cyo kutagira icyemezo cy’ubuziranenge cyemewe na Leta bataremererwa, aho bahura n’imbogamizi zijyanye na bamwe mu babagana batabagirira icyizere ndetse n’imiti yabo ikaba itarenga umupaka.

Ndagijimana Osée, umwe mu bohererezwa abarwayi n’ibitaro binyuranye ngo abavure yagize ati: “Duhura n’imbogamizi nyinshi, ariko iya mbere ni uko imiti dukoresha itemerwa. Yemerwa n’abantu bake kandi kutayemera si ukuyizira, ahubwo ni ukutayigirira icyizere kuko tutarabona icyemezo cy’ubuziranenge. Turasaba ko Leta yadufasha ikaduha icyo cyemezo, tukaba twarenga imipaka, imiti yacu ikaba mpuzamahanga”.

Mu bavuzi gakondo bahuguwe harimo n'abagore
Mu bavuzi gakondo bahuguwe harimo n’abagore

Kuri icyo kibazo cyo kuba abavuzi gakondo bavura badafite icyemezo cy’ubuziranenge, Mvunabandi Dominique Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, avuga ko kubona icyo cyemezo bisaba urwego rw’ubumenyi.

Ngo ni yo mpamvu abavuzi gakondo bakomeje gutegurirwa amahugurwa.

Agira ati: “Kugira ngo ubone icyangombwa cy’ubuziranenge, birasaba ko ugomba kuba ufite urwego rw’ubumenyi mu gukora imiti. Twebwe nka komisiyo y’igihugu ya UNESCO, tugarukira mu kongerera ubumenyi buzatuma bakora iyo miti yujuje ubuziranenge. Ni na yo ntumbero tuganamo, murabona ko mu mahugurwa y’iminsi ine bamaze hano yabukakiye ubushobozi kandi iyi ni inshuro ya kane dutegura aya mahugurwa”.

Mu gukomeza guteza imbere ubuvuzi gakondo, ishuri rya INES-Ruhengeri ryamaze guhinga umurima wa hegitari ebyiri urimo amoko 300 y’ibimera, mu rwego rwo gutanga umusanzu ku bavuzi gakondo. Hakaba hateganywa guhingwa ubundi busitani bwisumbuyeho mu rwego rwo kurushaho koroherereza abavuzi gakondo kunoza inshingano bashinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Je vais savoir l’adresse du bureau national de tradipraticiens du rwanda.merci.

Sa Majesté MATSETSA RWANAMIZA yanditse ku itariki ya: 26-10-2021  →  Musubize

1.ese ikigo gishya RFDA gishinzwe ubuziranenge bwimiti ,cyaba cyarasuye aba bavuzi kamere,ngo kirebe ibyo bakora kibe cyabaha ibyangombwa,ese iki kigo kirabazi barakizi
2. ese minisante ko duheruka itabemera,ubu noneho yaba ibemera
3.ese baba bafite ikicaro cyabo kizwi cy,uru rugaga
murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Mwamfasha mukampa address zabo baganga gakondo

alias yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka