Abikorera bagiye gufatanya na Leta guteza imbere ibikorwa by’ubuzima

Minisiteri y’ubuzima, tariki 03/04/2012, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’inzego z’abikorera zirimo ibigo byigenga bisanzwe bifite aho bihurira n’ubuzima ndetse n’amabanki mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza muri gahunda z’ubuima.

Ubu bufatanye bwashyizweho umukono hagati ya minisiteri y’ubuzima ni ibigo nka “One HealthStore Holdings (HSH)”; Family Health (OFH) Foundation; GSK na Ecobank buzafasha mu bikorwa bijyanye no kwongera umubare w’ibigo nderabuzima mu Rwanda.

Minisiteri y’ubuzima ifite gahunda yo kubaka ibigo nderabuzima bigera kuri 240 mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere. Ayo masezerano kandi azafasha abaturage miliyoni ebyiri kubona ubuvuzi buri mwaka hibandwa cyane cyane ku batuye mu byaro.

Ubu bufatanye kandi buzunganira gahunda Leta y’u Rwanda yihaye ijyanye n’icyerekezo 2020 yo kuba yagize ibigo nderabuzima bigera kuri 500 mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere.

Hazubakwa ikigo nderabuzima cy’icyitegererezo kitwa Child and Family Wellness (CFW). GSK yemeye kuzatanga ibihumbi 900 by’ama pound akoreshwa mu Bwongereza azakoreshwa mu kubaka ibigo nderabuzima 60 bizaba bicungwa n’abaganga bafite uburambe mu kazi.

Iki kigo kandi kizatanga ama pound miliyoni imwe n’ibihumbi 800 azatangwa nk’unguzanyo itunguka azafasha kubaha ibindi bigo 180. Uko ibyo bigo bizaba byubatse bizagenwa na minisiteri y’ubuzima; nk’uko amasezerano abiteganya.

GSK na Ecobank bizatanga buruse zizafasha abaforomo kwihugura. HSH yo izatanga amahugurwa, ndetse n’ubumenyi mu gucunga ibyo bigo bizaba byeguriwe abaforomo ubwabo. Ecobank kandi izafasha abaforomo kubona inguzanyo zo kugura imigabane muri icyo kigo nderabuzima cyizaba gifite amashami hirya no hino mu Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yishimiye ubu bufatanye kuko buzayuma serivise z’ubuzima zigera kuri benshi cyane cyane abaturage batuye mu byaro.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka