Abiga ubuvuzi bagirwa inama yo gukora ubushakashatsi kugira ngo bavure mu buryo bugezweho

Muganga Nkusi Agabe Emmy avuga ko iyo umuganga akoze ubushakashatsi akamenyekanisha ibyo ashobora kuvura bituma abantu babimenya bityo na bamwe bajyaga kwivuza hanze y’igihugu bakamenya ko na hano mu Rwanda ubwo buvuzi bashobora kububona.

Muganga Nkusi Agabe Emmy agira inama abiga ubuganga gukora ubushakashatsi kandi bakamenyekanisha ibyavuyemo
Muganga Nkusi Agabe Emmy agira inama abiga ubuganga gukora ubushakashatsi kandi bakamenyekanisha ibyavuyemo

Muganga Nkusi Agabe Emmy ni inzobere mu kubaga imitsi n’ibindi bijyanye n’indwara zifitanye isano n’ubwonko (Neurosurgery) mu bitaro byitiriwe umwami Faisal no mu bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.

Ni n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe agashami (Department) ka Neurosurgery, akaba yungirije umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga bavura izo ndwara mu Rwanda, akigisha abiga ibyerekeranye n’ubwo buvuzi bwo kubaga imitsi n’ibindi bijyanye n’indwara zifitanye isano n’ubwonko.

Avuga ko guhera muri 2010 ari bwo batangiye gutekereza guteza imbere ubwo buvuzi kuko mu gihugu icyo gihe ngo nta bwari buhari buhambaye.

Abanganga babiri b’Abanyarwanda babukoraga icyo gihe barihuje, bishyira hamwe n’undi munyamahanga, nyuma bagenda biyongera banatera imbere kugeza ubwo abaganga bamaze kuba benshi mu bijyanye no kubaga imitsi, urutirigongo n’ibindi bijyanye n’indwara zifitanye isano n’ubwonko (Neurosurgery).

Muganga Nkusi Agabe Emmy yasangije ubunararibonye abanyeshuri barimo kwiga ubwo buvuzi, abagira inama ko mu byo bakora byose bakwiye kwita ku bushakashatsi kandi ibyo bamenye n’ibyo babonye muri ubwo bushakashatsi bakabitangaza.

Yagize ati “Ubuganga ni ikintu kigenda gihinduka. Rero kugira ngo tumenye ibyo tuvura, dukenera gukora ubushakashatsi tukamenya abavuwe, abakize, ukamenya n’uburyo ubuvuzi bahawe bwabafashije cyangwa ntibubafashe bityo ukamenya uko witeza imbere mu mikorere.”

Agira inama abiga kubaga kandi ko ari ingenzi gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi kugira ngo bigirire akamaro abandi bakeneye kwiyungura ubumenyi.

Ati “Ibyo ukora iyo utabyanditse, usanga ntawe umenya ibyo wakoze. Ni ngombwa ko twandika ibyo dukora.”

Harerimana James, wiga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa kane, ni umuyobozi w’umuryango w’abanyeshuri biga ubuganga bifuza kuzakora ibyerekeranye no kubaga.

Abitabiriye ibyo biganiro bunguranye ibitekerezo
Abitabiriye ibyo biganiro bunguranye ibitekerezo

Avuga ko abanyeshuri biga ibintu bitandukanye bigira aho bihurira no kubaga bahura kugira ngo bose bungurane ibitekerezo, basangire n’ubunararibonye nk’abantu n’ubundi baba bazakorana mu buvuzi.

Harerimana avuga ko kuri iyi nshuro igikorwa cyo guhura no kuganira ku byerekeranye no guteza imbere ubushakashatsi cyahurije hamwe abanyeshuri basaga 120 baturuka mu mashuri atandukanye agera kuri atanu, aho kuri ayo mashuri bakaba biga n’ibintu bitandukanye ariko bashaka gukora ubushakashatsi bwafasha mu guteza imbere serivisi zitangwa haba mu buvuzi no mu bindi bitandukanye.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo guhura no kuganira ku guteza imbere ubushakashatsi mu buvuzi kizajya kiba muri mwaka, kikaba kigamije gushishikariza abanyeshuri bakiri bato gukora ubushakashatsi kugira ngo babone ibisubizo ku bibazo baba bibaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka