Abicwa na malariya bagabanutseho 60% mu myaka ine ishize

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko mu Rwanda kuva muri 2015 yakajije ingamba zo kurwanya malariya kuko yari yabaye nyinshi bituma abo ihitana bagabanukaho 60%.

Ingamba u Rwanda rwafashe zatumye abicwaga na malariya bagabanukaho 60%
Ingamba u Rwanda rwafashe zatumye abicwaga na malariya bagabanukaho 60%

Byatangajwe kuwa mbere tariki 27 Mutarama 2020, ubwo iyo Minisiteri hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bari mu nama ivuga kuri malariya, ikaba yari igamije gutegura indi nama ikomeye iziga kuri malariya n’izindi ndwara z’ibyorezo (NTDs), izaba ku ya 25 Kamena 2020, ikazaba mu gihe kimwe n’inama izahuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza (CHOGM).

Avuga uko u Rwanda ruhagaze mu kurwanya malaria, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Patrick Ndimubanzi, yemeje ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kuyirwanya ari yo mpamvu yagabanutse.

Agira ati “Muri 2014 malariya yariyongereye cyane bituma dushyiraho gahunda yihariye yo kuyirwanya. Muri 2015 abantu 663 barapfuye bazize iyo ndwara ariko umwaka ushize abapfuye ni 264, bivuze ko twagabanyije impfu za malariya inshuro 60%”.

 Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Patrick Ndimubanzi
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Patrick Ndimubanzi

Ati “Ibyo twabigezeho kubera ko imiti ivura malariya isigaye itangwa n’abajyanama b’ubuzima kandi abarwayi bakaba bipimisha kare ndetse n’abafite malariya y’igikatu bakoherezwa kwa muganga hakiri kare. Ikindi ni uko twongereye uturere twateragamo imiti yica imibu tuva kuri dutanu ubu tukaba turenga icumi”.

Yakomeje avuga ko intumbero ari uko muri 2030 malariya yazaba yaracitse burundu cyangwa yaragabanutse cyane ku buryo itazaba ikiri ikibazo, kuyihashya ngo bikazakorwa ku bufatanye n’ibihugu bikikije u Rwanda.

Ikindi cyakozwe mu kugabanya malariya ngo ni uguhinduranya imiti iterwa mu nzu kuko hari ubwo imibu igeraho ikamenyera imiti runaka ntibe ikiyica, nk’uko Minisitiri Ndimubanzi akomeza abisobanura.

Ati “Hari igihe usanga umubu usigaye ufite ubudahangarwa ku miti imwe n’imwe yawicaga mbere. Mu myaka ishize rero twagiye duhinduranya imiti bigira akamaro, urugero nko muri Nyagatare habaga ½ cy’abantu bose barwaye malariya mu gihugu ariko ubu baragamanutse, Ngoma muri 2018 harwaye abantu ibihumbi 70 ariko muri 2019 baragabanutse baba 3000”.

Kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bugarijwe na malariya. Buri mwaka abantu miliyoni 200 barayirwara, naho ibihumbi 400 ikabahitana, abenshi muri bo bakaba ari abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Minisitiri w’Ubuziama, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko isi itagomba kwemera ko abantu bakomeza gupfa bazira malariya.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba

Ati “Ntitugomba kwemera ko miliyoni z’abatuye isi bakomeza kubabara ndetse banicwa na malariya n’izindi ndwara z’ibyorezo. Ibyo byorezo birakingirwa kandi biravurwa bigakira. Ibyo bigaragazwa n’igabanuka ry’abazira izo ndwara, igikuru ni ukwiha intego”.

Muri iyo nama izabera i Kigali muri Kamena uyu mwaka, ibihugu bizongera kureba aho bigeze byubahiriza ibyo byiyemeje byo gutanga miliyari 1.5 y’Amadolari ya Amerika, azafasha kurandura burundu malariya n’izo ndwara zindi z’ibyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka