Inshingano ni iz’abayobozi mu kugeza ubuvuzi kuri bose - Perezida Kagame

Perezida Kagame yemeza ko ari uruhare rw’abayobozi kugira ngo ihame ry’ubuvuzi butagize uwo busiga inyuma butere imbere.

Perezida Kagame yakiriye Dr Tedros mu biro bye
Perezida Kagame yakiriye Dr Tedros mu biro bye

Perezida Kagame ni umwe mu baharanira iterambere n’ubuzima bwiza bw’abaturage muri Afurika, bituma agenda anabishimirwa mu bihembo bitandukanye.

Yongeye gushimangira ko ubuvuzi buzatezwa imbere ari uko abayobozi bumvise ko ari inshingano zabo. Yabitangaje abinyujije kuri Twitter, ubwo yasubizaga Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus wari ushimye ibiganiro bagiranye.

Dr Tedros ni umuyobozi w’Ishami ry’Umuryano w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), uri mu Rwanda aho yaje kureba uburyo u Rwanda rwubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’ubuvuzi bugera kuri bose.

U Rwanda nirwo rwari ku isonga mu gushyigikira ko Dr Tedros atorwa nk'Umunyafurika wa mbere uyoboye OMS
U Rwanda nirwo rwari ku isonga mu gushyigikira ko Dr Tedros atorwa nk’Umunyafurika wa mbere uyoboye OMS

Tedros yanditse kuri Twitter yavuze ko ubwo yahuraga na Perezida Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2107, yamushimiye uruhare agira mu guharanira kugeza ubuvuzi kuri bose kandi umusaruro wabyo ukagaragara no mu Rwanda.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati "Ubuvuzi kuri bose ni inshingano zikomeye kuri twese cyane cyane twe abayobozi."

U Rwanda ni rwo rwamamaje Tedros ukomoka kuri Ethiopia kugeza atowe nk’Umunyafurika wa mbere uyoboye OMS, kuko rwamubonagamo ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bigaragara mu buzima.

Yaje mu Rwanda kuganira n’inzego za Leta zifite aho zihuriye n’ubuzima ndetse no gusura ibikorwa bitandukanye by’ubuzima birimo Ikigo nderabuzima cya Mayange cyo mu Karere ka Bugesera.

Iki kigo kizwiho kuba intangarugero mu gutanga ubujyanama no kwigisha abaturage ku bijyanye n’ubuzima, harimo kuboneza urubyaro, kwirinda SIDA, kwirinda Malariya no gukurikirana abagore batwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka