Abavuzi Gakondo mu Rwanda batangiye ubushakashatsi ku muti wa Covid-19

Imibare y’abandura ndetse n’abahitanwa na Covid-19, igenda yiyongera umunsi ku munsi ku isi. Uku ariko ni nako abashakashatsi bakomeza gushakisha ko babona umuti n’urukingo by’iki cyorezo.

Abavuzi Gakondo bo mu Rwanda batangiye gushaka umuti wa COVID-19
Abavuzi Gakondo bo mu Rwanda batangiye gushaka umuti wa COVID-19

Bamwe mu bavuzi gakondo mu bihugu bya Afurika, na bo bakomeje gushaka imiti yavura iki cyorezo, ndetse hari n’aho iyi miti yatangiye guhabwa abaturage, nko muri Madagascar, Zimbabwe,n’ahandi, nubwo itaremerwa ku rwego mpuzamahanga.

Mu Rwanda, abavuzi gakondo bahuriye mu rugaga ‘AGA Rwanda Network’, na bo bamaze gushakisha imiti gakondo yafasha kuvura Covid-19, bakaba barayigejeje ku Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), kugira ngo kibasuzumire niba iyo miti yakoreshwa mu kuvura iki cyorezo.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Claire Mukeshimana, Umuyobozi wa NIRDA, yavuze ko kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda batangiye gukorana n’abavuzi gakondo, begeranya imiti bari basanzwe bakoresha, ubu bakaba bafite imiti igera kuri 14, igomba gukorerwa isuzumwa.

Yagize ati “Baratwandikiye basaba ko twabafasha gupimisha imiti yabo, ariko natwe tubanza gukora ubushakashatsi kuri iyo miti, tukareba niba ivanze neza, uburyo bwo kuyibika, kugira ngo turebe niba ahubwo idashobora kuvamo uburozi bitewe n’uburyo bayivanga.

Twabasabye ko batugaragariza ikigize buri bwoko bw’umuti, uko utegurwa, indwara usanzwe uvura, abo umaze kuvura ndetse n’icyegeranyo cy’abakize kugira ngo tubone aho duhera ubushakashatsi bwacu”.

Uyu muyobozi avuga ko aba bavuzi gakondo na bo bakomeje ubushakashatsi, kuko hari ibiti by’inturusu biri muri NIRDA basabye ko bahabwa.

Yagize ati “Haracyari ibyo tugikusanya, ntabwo twakwihutira guhita tuvuga ngo umuti ni uyu, nubwo muri iyo miti hari iyari isanzwe ivura indwara z’ubuhumekero”.

Abavuzi gakondo basabwe ko amakuru yose bagomba kuzayageza kuri NIRDA kuri uyu wa kabiri tariki 29 Mata 2020, kugira ngo na yo itangire ubushakshatsi bwayo.

Dr Egide Kayitare, inzobere mu bijyanye n’imiti, avuga ko abavuzi gakondo mu bihugu bya Afurika na bo bashobora gukora imiti, ariko ko ikigoye ari ukugira ngo uwo muti wemerwe, no ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, yagize ati “Urebye urugendo uwo muti uba ugomba gukora, hari igihe biba ngombwa ko niba umuti uzakoreshwa ku isi hose, ibihugu birimo iby’ibihangange bigomba kuwemera umaze kwerekana ko ufite ubushobozi.

Ubushakashatsi busaba ko abakora umuti bagomba kuba bafite laboratwari iri ku rwego mpuzamahanga, bakaba bafite uburyo bashobora kwiga kuri virusi ifite ubukana nka Covid-19.

Ahenshi muri Afurika, baragerageza uburyo basanzwe bakoresha mu kwivura, ariko nta buryo bwa siyansi bwo kugaragaza ibiri muri iyo miti. Bamwe mu bavuzi gakondo babona umuti ariko badasobanukiwe neza ibiri muri wo”.

Dr. Kayitare avuga ko byanze bikunze kugira ngo umuti wemerwe bigomba kunyura muri iyo nzira y’ubushakashatsi bwemewe, kuko bisaba kugaragaza ko uwo muti uvura, ko abazawufata utazababera uburozi, kugira ngo abantu benshi bawizere.

Avuga ko abashakashatsi mu bihugu bya Afurika, bafashwa kubona za laboratwari zemewe ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo ubushakashatsi bwabo bwihute kandi bwemerwe.

Ibihugu nk’u Budage n’u Bwongereza, na byo bikomeje ubushakashatsi ku muti n’urukingo bya Covid-19, aho byamaze gutangira gukorera amagerageza y’inkingo ku bantu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Mbere w’iki cyumweru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwemera amabwiriza ya siyansi kurusha ibivugwa n’abantu uko babishaka, cyane ko ngo hari byinshi abahanga mu by’amavirusi bataramenya kuri Covid-19.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ku bijyanye n’imiti, u Rwanda rugendera ku mabwiriza mpuzamahanga atangwa n’inzego zibishinzwe, ariko na rwo rukagerageza kugira ibyo rukora.

Perezida Kagame yagize ati “Mu buyobozi bw’iki gihugu twemera amabwiriza y’ubumenyi kurusha indagu, ubupfumu cyangwa ibyo abantu bavuga kuko ari ko babishaka, ibyo turabyirinda. Ku bijyanye na Covid-19, haracyari ibintu bitaramenyekana neza ku babizobereyemo, abafite ubumenyi buhanitse kuri za virusi, mu buvuzi, gusa hari ibyo bamaze kumenya nko kuyirinda no kuyirwanya”.

Ati “U Rwanda na rwo hari ibyo rukora bifasha mu buvuzi, nabonye abakoze imashini yongera umwuka (ventilator), wenda ejo hari abazaba bakoze ibishobora gupima Coronavirus. Bakora ubushakashatsi wenda bafatanyije n’abandi bakaba bagera ku miterere y’iyo virusi n’umuti wayivura, ni ibintu abantu bafatanya ku isi yose ariko n’u Rwanda ntirwasigaye inyuma”.

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko nta cyo yavuga ku byagezweho n’Abanyarwanda ku by’ubuvuzi cyangwa ku by’urukingo rw’icyo cyorezo, kuko nta byo barageraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka