Abavuzi gakondo barifuza ko itegeko ribagenga ryakwihutishwa

Abavuzi gakondo barifuza ko itegeko rigenga umwuga wabo ryakwihutishwa rigasohoka, kuko batekereza ko ari ryo ryaca akajagari k’abiyitirira umwuga wabo, bityo ugatera imbere.

Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n'ibiribwa mu Rwanda (Rwanda FDA)
Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda (Rwanda FDA)

Kubwayezu w’umuvuzi gakondo ukorera mu Karere ka Gasabo, avuga ko ababazwa no kuba nk’abavuzi gakondo hari ababitiranya n’abapfumu cyangwa abarozi, nyamara umurimo bakora wo kuvura ntaho uhuriye na byo.

Agira ati “Abatwita abarozi ni abatazi ko abavuzi gakondo tujya tubasha kuvura n’indwara imiti ya kizungu yananiwe, harimo umwijima na diyabete”.

Ibyo avuga bishimangirwa na Gerturde Nyirahabineza, uyobora urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda. We avuga ko umwuga wabo wicwa n’abawiyitirira batazi iyo bigana.

Agira ati “Muri iyi minsi dufite ikibazo cy’abirukanwa mu kazi cyangwa babura ibyo bakora bakirukira mu buvuzi gakondo. Kandi ubuvuzi gakondo ni impano. Hari n’ababyiga bakabimenya, ariko na none si ugupfa kwiyita umuvuzi gakondo”.

Ibi kandi ngo bikurura akajagari mu buvuzi gakondo nk’uko Nyirahabineza akomeza abivuga, agira ati “Hari abo usanga mu isoko bahamagara ngo ncuruza umuti w’inzoka, umuti w’igifu, umuti w’impyiko.

Kandi ncuruza n’umuti wo gutera akabariro ndetse n’ibinyenzi. Umuti w’abantu n’uw’ibisimba ugasanga ni ibintu bihabanye. Ni akajagari. Rwose umuti wagiye ku zuba uba wamaze kuba uburozi, mu isoko ntibyemewe kuyihacuririza”.

Avuga ko n’abiha kubyaza, abakura ibyinyo n’abaca ibirimi na bo batemewe.

Abavuzi gakondo bavuga ko umuti w’ingenzi wavugutwa kuri iki kibazo cy’akajagari mu buvuzi gakondo mu Rwanda, ari ugushyiraho itegeko rigenga uwo mwuga, nk’uko bivugwa na Nyirahabineza.

Ati “Akajagari gaterwa n’abitwaza ko nta tegeko ribahana ririho. Ryihutishijwe byarushaho kuba byiza kuko ari byo byakuraho kuvangirwa n’abamamyi n’abatekamutwe”.

Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu Rwanda (Rwanda FDA), avuga ko akajagari mu bucuruzi bw’imiti gakondo batakemera n’ubwo itegeko ribugenga ritarasohoka, kuko ubu rigeze mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Ngira ngo mwumvise umukwabu (operation) yakozwe na polisi ifatanyije na RIB ukoreshwejwe na FDA ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, yo guhagarika imiti yose ikoreshwa mu buryo bw’akajagari wasangaga hirya no hino mu masoko, babeshya abaturage bababwira ngo uyu muti uvura ibi n’ibi kandi atari byo”.

Uyu muyobozi anavuga ko kugira ngo ubundi hemezwe ko umuti uvura indwara runaka, hagomba kuba hazwi ibiwurimo bitagira ingaruka ku buzima. Kandi ngo hari abavuzi gakondo bamaze gupimisha imiti yabo mu bigo by’ubushakashatsi ku buryo bazi ibiyigize.

Gerturde Nyirahabineza, umuyobozi w'urugaga rw'abavuzi gakondo mu Rwanda
Gerturde Nyirahabineza, umuyobozi w’urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda

Urugero atanga ni umusaza witwa Batura wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, ufite inyunganiramirire aha abana bafite imirire mibi bagakira. Imiti ye ngo abayipimye basanze irimo imyunyu na za vitamine zizwi.

Abafite imiti yamaze gupimwa nk’uyu musaza, hakaba hazwi ibiyigize, itegeko nirijyaho ngo iki kigo kizabaheraho mu gutanga uruhushya rwo gukora no gutanga imiti gakondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Itegeko ntacyo rizakemura cyane cyane ko nuwo uhagarariye AGA, iyo urebye icyo OMS ivuga ku’ubuvuzi gakondo usanga nawe atari we? Ni gute uhagararira abantu bahuriye kumwuga kandi wowe utujuje ibisabwa ngo ube umunyamwuga? AGA icyo nabonye ikora ni uguha agacior abiyitirira ubuvuzi gakondo bagakora busines zo gucuruza imiti hirya no hino. None ni gute waba uvurisha Tangawizi, Umutobe wa Karoti, amavuta ya Erayo ukavuga ngo uri umuvuzi wa Gakondo? Gakondo yahe? Uracuruzi imiti yakorewe mu Buhinde, Kenya na Tanzaniya warangiza mgo uri umuvuzi gakondo amategeko arakurengera? Abavuzi gakondo nyabo ubu baricecekeye kuko abamamyi barabitambitse birirwa babaka frw y’umurengera ngo bajye muri AGA, babaca 10000 buri mwaka ngo niya kugura ikarita bakabaca andi ngo babahe imyenda ibaranga, muri make AGA iba yishakira inoti gusa.

Petra yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka