Abavuzi gakondo baramagana bagenzi babo bacururiza imiti mu isoko

Umuyobozi w’abavuzi gakondo mu Karere ka Nyagatare, Umubyeyi Jolly, avuga ko abavuzi gakondo bagicururiza imiti mu isoko bakwiye kurwanywa nk’uko abacuruza ibiyobyabwenge barwanywa.

Imiti avurisha inzoka zo mu nda iri mu icupa ririho ikirango cy'uruganda Inyange
Imiti avurisha inzoka zo mu nda iri mu icupa ririho ikirango cy’uruganda Inyange

Yabitangaje ku wa 12 Ukuboza 2019, ubwo uwitwa Mugenzi Vincent yafatirwaga mu isoko rya Nyagatare atanditse imiti yifashisha mu buvuzi gakondo kandi binyuranyije n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Mugenzi Vincent akomoka mu Karere ka Ngororero ariko akaba abarizwa mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Kabeza.

Mugenzi w’imyaka 23 y’amavuko, avuga ko kuvura yifashishije imiti gakondo abimazemo imyaka 3 kandi akaba abikomora kuri nyirakuru.

Avuga ko n’ubwo ubuvuzi akora aribwo bumutunze atagira aho akorera ahubwo akunze guhamagarwa n’abo yahaye imiti mbere akabasanga aho bari.

Naho kuba yafatiwe mu isoko nabwo, ngo yari aje kureba umuntu wari umuhamagaye ngo amuhe umuti.

Avuga ko atarabona ubushobozi bukodesha aho akorera ariko na none akumvikanisha ko byamugora mu gihe abakiriya be akorana na bo kenshi kuri telefoni igendanwa.

Ati “Mbere twakoreraga mu masoko ntihagire utwirukaho, uwo uhaye umuti wamugirira akamaro akakurangira abandi. Ufite ubushobozi bufatika akaba ari we ukodesha aho akorera.”

Akomeza agira ati “Ariko nanone urareba nujya gukingura umuryango, ba bandi bakuzi za Matimba n’ahandi bazakubona gute, ahubwo wa wundi uguhamagaye ukamusanganira.”

Umubyeyi Jolly uyobora abavuzi gakondo mu Karere ka Nyagatare akaba na Perezida wa njyanama mu ihuriro ry’abavuzi gakondo ku rwego rw’Igihugu (AGA Rwanda Network), avuga ko gucururiza imiti mu isoko bitemewe hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Avuga ko kugira ngo abavuzi gakondo bacike ku gucururiza mu isoko habaho ubufatanye bw’inzego zose bakarwanywa nk’uko ibiyobyabwenge birwanywa.

Agira ati “Impamvu badacika mu masoko ntabwo inzego zose zibigiramo uruhare. Ubundi inzego zose twagafatanyije kubarwanya nk’uko bikorwa ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge, abavuzi gakondo na bo bava mu masoko.”

Mugenzi avuga ko ntaho yize kuvura ariko nanone abizi kurusha ababyize. Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yakoraga iyi nkuru, Mugenzi wafashwe acururiza imiti mu isoko kandi bitemewe, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Nyagatare ku cyaha cyo kunyuranya n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka