Abavukanye ubumuga bw’ibibari bagiye kuvurirwa ubuntu

Abantu bakuru n’abana bavukanye ubumuga bw’ibibari bagiye kuvurirwa ubuntu, muri gahunda yatangijwe n’umuryango Operation Smile wo muri Afurika y’Epfo (OSSA) ufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima. Iki gikorwa kizababa tariki 15-25/03/2012.

Ubuyobozi bw’uyu muryango OSSA buratangaza ko buri muntu wese ufite ikibazo cy’ibibari asabwa kugera ku bitaro bikuru bya kaminuza i Kigali (CHUK), tariki 15/03/2012 kugira ngo asuzumwe anavurirwe ubuntu.

Abadafite ubushobozi baba mu ntara nabo barasabwa kugera ku bitaro by’uturere twabo, aho bazabona imodoka zizajya zibazana i Kigali, bakanacumbikirwa mu gihe kingana n’icyumweru ku buntu.

Ibyo bitaro ni ibya Ruhengeri, Byumba, Kabgayi, Gisenyi, Kibuye, Nyagatare, Kirehe na Rwinkwavu.

Ni ku nshuro ya gatatu umuryagno OSSA ugizwe n’abaganga babigize umwuga n’abandi bakorerabushake batabigize umwuga, ugiye gukorera igikorwa nk’iki mu Rwanda. Kuva watangira iki gikorwa umuryango OSSA umaze kuvura abagera kuri 510.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka