Izo nzu z’ababyeyi zubatswe ku nkunga y’umuryango Lux Development zuzuye zitwaye akayabo ka miliyoni zisaga 120 z’amafaranga y’u Rwanda zishyikirizwa ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana tariki 10/02/2012.
Muganga mukuru w’ibitaro bya Rwamagana, Dr Uwariraye Parfait, arahamya ko izo nzu z’ababyeyi zije zikenewe cyane, zizafasha imiryango myinshi y’abatuye Rwamagana kutongera gukora ingendo ndende bajya ku bitaro biri kure y’iwabo.
Dr Uwariraye agira ati “Turateganya ko ababyeyi bakabakaba 170 bazajya babasha kuruhukira hafi y’iwabo batongeye gukora ingendo ndende, ndetse bakajya banahabwa serivisi z’ubuzima umubyeyi akenera bazisanze hafi”.
Abakozi b’umushinga Lux Development babwiye itangazamakuru ko uwo mushinga watanze ibikoresho bya miliyoni 40 byashyizwe muri izo nzu z’ababyeyi, kandi uwo mushinga ngo uzakomeza gufasha akarere ka Rwamagana kubona ibikoresho bikenewe ngo ubuvuzi butangwe neza muri ako Karere.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|