Yabibatangarije kuri uyu wa 4 Gashyantare 2018, nyuma ya siporo rusange yakorewe muri aka karere ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.
Yagize ati “Nagira ngo mbasezeranye ko mu minsi ya vuba tuzaza kubapima indwara ya hepatite C, abo dusanze barwaye tukabavura. Icyo mwebwe musabwa ni ukuba mufite mituweri.”
Ubundi kwivuza iyi ndwara birahenze cyane kuko uwo bayisanganye anywa imiti igura arenga ibihumbi 900Frw kandi akayinywa mu gihe cy’amezi atatu.
Minisitiri Gashumba yanibukije Abanyagisagara ko iyo ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina no mu maraso adapimye neza. Ariko abamenyesha ko ibijyanye n’amaraso adapimye mu Rwanda byakemuwe kuko nta maraso yongererwa abarwayi kwa muganga atapimwe neza.
Ati “Twagize amahirwe yo kubona imiti, Leta y’u Rwanda na yo ishyiramo ingengo y’imari. Mbijeje ko tuzahera muri aka karere, tukaza tukabapima, abo dusanze barwaye tukabaha imiti. Ariko namwe mutwemerere ko muzafata ingamba zo kwirinda.”
Ku bijyanye n’igihe icyo gikorwa cyo gupima no kuvura indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa C kizabera i Gisagara, yavuze ko Minisiteri y’ubuzima yiteguye ko igihe i Gisagara bazababwirira ko abaturage biteguye bo bazaza.
Biteganyijwe ko bizatangirira i Gisagara, ariko ko bizakorwa n’ahandi mu Rwanda biturutse ku bushobozi Minisiteri y’ubuzima izagenda ibona.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mu ministiri ndamwemera afite gahunda ihamye nakomerezaho