Abatuye Gatebe barasaba ko imirimo yo kubaka ivuriro ryabo yihutishwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buratangaza ko bugiye kuganira na rwiyemezamirimo wubaka poste de santé mu mudugudu wa Gatebe ya 2 mu murenge wa Rwimiyaga kugirango irangire vuba.

Abaturage bavuga ko umunsi yabonetse bazaba babonekewe kuko bari bafite ikibazo cyo kutagerwaho n’ibikorwa by’ubuvuzi kuko ivuriro ribari kure cyane.

Uyu mudugudu wa Gatebe ya 2, wegereye umugezi w’akagera aho bita Karushuga. Kuhava kugera ku muhanda wa kaburimbo ahari ikigo nderabuzima cya Rwimiyaga ni hafi ibirometero 20. Ibi rero ngo bigira ingaruka ku baturage barwaye dore ko inyoroshya ngendo ihaboneka ari igare na moto nayo bakwaho amafaranga 4000 kugenda no kugaruka.

Gatarayiha Jean Moise avuga ko ngo hivuza abafite amikoro gusa naho abatayafite bo bahitamo kwigumira mu ngo zabo cyangwa bakagana za farumasi bafite iwabo nazo ngo zibahenda cyane.

Ikibazo cyo kutivuza ariko kibangamiye by’umwihariko abadamu kuko bamwe batwita ntibisuzumishe inda ndetse rimwe na rimwe bamwe bakabyarira mu ngo nyamara ngo bazi neza ingaruka bashobora guhura nazo.

Musabyimana Charlotte umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko mu masezerano bafitanye na rwiyemezamirimo, iyi poste yakabaye yaruzuye bitarenga kuwa 21 Mata uyu mwaka.

Gusa ngo yaje kubagezaho ikibazo cy’uko yakoze impanuka ndetse no guhabwaho igice mu mafaranga ajyanye n’iri soko, biranakorwa ariko ngo kuva ubwo nta kindi kibazo bazi.

Uyu muyobozi rero akavuga ko bagiye kuvugana nawe kugira bamenye ikibazo yagize n’ubwo ibihano byatangiye.

N’ubwo batizezwa igihe izuzurira ariko abaturage bifuza ko byakorwa vuba dore ko ngo imirimo yo kuyubaka igitangira babifashe nk’igitangaza n’ibisubizo ku buzima bwabo.

Iyi poste de santé igeze mu mirimo isoza iyubakwa ryayo yagombaga kuzura itwaye amafaranga miliyoni 21, ngo abakozi bayikoragaho bayiherukaho mbere gato y’icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nyuma yaho ngo ntibongeye kugaragara nk’uko twabitangarijwe n’abaturage bahatuye.

Ikibabaje ariko ngo n’uko uyu rwiyemezamirimo atigeze ayisabira kongererwa igihe cyo kuyisoza nk’uko yabigenje kuya Shonga zombi yatsindiye kubaka.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka