Abaturarwanda barasabwa kwirinda abiyitirira ubuforomo bakabateza ibibazo

Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM), yizihije umunsi wahariwe abaforomo n’abaforomokazi ku wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, isaba Abaturarwanda kwirinda abiyitirira uwo mwuga bagateza abarwayi ibibazo birimo ubumuga no kubyimbirwa.

Abaforomo n'Abaforomokazi bizihirijwe isabukuru ku wa Kane
Abaforomo n’Abaforomokazi bizihirijwe isabukuru ku wa Kane

Buri mwaka ku itariki ya 12 Gicurasi, NCNM ifatanya n’Inama mpuzamahanga y’Abaforomo n’Abaforomokazi (ICN), bakizihiza isaburu y’amavuko y’Umutaliyanikazi wapfuye witwaga Florence Nightingale wabayeho mu myaka ya 1820-1910, akaba ashimirwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu kubaka umwuga w’ubuforomo ku Isi.

NCNM ivuga ko na yo yizihiza uyu munsi igamije kwiyibutsa Itegeko riyishyiraho ryo muri 2008, hagamijwe gutunganya uwo mwuga hitawe ku kurinda icyahungabanya ubuzima bw’abaturage, giturutse ku mikorere y’abaforomo n’ababyaza.

Umwanditsi Mukuru wa NCNM, Innocent Kagabo, avuga ko mu rwego rwo kurinda abaturage n’icyubahiro cy’umwuga wabo, abaforomo n’ababyaza basabwa kuba barize neza ibijyanye n’ubuforomo, ibinyabuzima n’ubutabire mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, ariko hakaba n’impushya bagomba guhabwa zemeza ko ubuforomo burimo gukorwa kinyamwuga.

Abaforomo ni Abambaye imyeru, ababyaza bakaba abambaye ubururu
Abaforomo ni Abambaye imyeru, ababyaza bakaba abambaye ubururu

Kagabo avuga ko hari abantu batanyura muri izo nzira ubu ngo barimo guteza ibibazo abagana serivisi z’ubuvuzi.

Yagize ati “Iyo uri umuforomo cyangwa umubyaza utarakurikiye neza amasomo, no mu gufasha umurwayi usanga biteza ingaruka. Ntanze nk’urugero, niba utarize neza ukaba utarakurikiye neza ibijyanye no gutera urushinge, ni ho hahandi usanga urutera umuntu ukamuteza ibibyimba n’ubumuga”.

Kagabo avuga ko hari abantu barimo kwambara amataburiye y’umweru (imyambaro yabugenewe) bavanye aho babagira amatungo cyangwa ayo bakuye ku barimu mu mashuri, ubundi bakinjira mu buforomo nta bumenyi bahawe.

Umwanditsi Mukuru wa NCNM, Innocent Kagabo
Umwanditsi Mukuru wa NCNM, Innocent Kagabo

Avuga ko hari imyambaro mishya barimo gutegura kwambika abaforomo mu rwego rwo kubatandukanya n’abandi bose biyitirira uwo mwuga, ariko ko n’umuntu wese ufatwa akora ubuforomo atabifitiye ibyangombwa ngo ahita ahagarikwa.

Kugeza ubu mu Rwanda abaforomo babyemerewe baragera ku 12,350 aho buri muforomo ngo yita ku baturage 1,200 mu gihugu.

NCNM ivuga ko ifite intego y’uko mu mwaka wa 2024 izaba yongereye abakora kinyamwuga, ku buryo buri muforomo azaba yita ku barwayi batarenga 800.

Uyu mwaka NCNM yihaye insanganyamatsiko igira iti: “Abaforomo: Ijwi riyobora-Shora mu mwuga w’ubuforomo wubahiriza uburengenzira bw’abawukora, ubungabunge ubuzima bw’abatuye Isi”.

Abaforomo bazajya bambikwa amapeti (ku ntugu) hagendewe ku burambe bafite mu mwuga
Abaforomo bazajya bambikwa amapeti (ku ntugu) hagendewe ku burambe bafite mu mwuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turashimira ubwitange bw’abaforo cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19. Ariko Turasaba Minisanté ngo abaforomo Bose ibahe amahirwe angana,abahembwa na leta n’abahembwa n’imishinga horizontal promotion Bose bajye basaranganya.

alias yanditse ku itariki ya: 11-08-2022  →  Musubize

Nibyo koko niharebwe uko batandukanya imyambaro yo kwa muganga niy’abarimu, abakora muri boucherie. Ariko na none hi andwa kubyatuma bagaragaza neza. Aha wagira ngo ni abatwara indege????

NSHIMIYIMANA JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 15-05-2022  →  Musubize

Aya mapeti azafasha iki muguteza imbere umwuga cyangwa muri servise zitanggwa nabanurse b’uRwanda.

Claude yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka