Abaturarwanda barahamagarirwa kwisuzumisha uburwayi bw’amaso

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) hamwe n’Ikigo mpuzamahanga cyita ku buvuzi bw’amaso(One Sight) barasaba Abaturarwanda kwita ku maso yabo, harimo no kwitabira kuyisuzumisha kenshi.

Abantu bakuze ni bo biganje mu batabona mu Rwanda
Abantu bakuze ni bo biganje mu batabona mu Rwanda

Ibi bitangazwa mu gihe ku bitaro 45 byo hirya no hino mu Gihugu abaturage 499,418 bahageze kuva muri 2015 kugera ubu bagiye kwivuza amaso, muri bo abagera kuri 176,828 barasuzumwa habonekamo abarwaye amaso bakeneye indorerwamo (lunettes) bagera kuri 125,846.

Umuyobozi wa One Sight mu Rwanda, Vincent Tuzinde, avuga ko impamvu mu baje kwisuzumisha hagaragaye benshi barwaye amaso, biterwa n’uko baza imburagihe batangiye kubabara.

Yagize ati "Kenshi umuntu ajya kwa muganga ari uko yababaye, kandi ijisho ntirikunda kubabaza keretse uwakomeretse. Igikenewe ni ubukangurambaga kugira ngo umuturage amenye ko uburwayi bw’amaso buri mu bibazo dufite, kuko baza kwa muganga igihe cyararenze".

Umuyobozi wa One Sight mu Rwanda, Vincent Tuzinde
Umuyobozi wa One Sight mu Rwanda, Vincent Tuzinde

Buri muntu mu Rwanda aba agomba kwitabira kwisuzumisha amaso ye nibura buri myaka ibiri, akagana ibitaro bimwegereye.

Uburwayi bwitwa Trachoma buri mu mpamvu zikomeye zitera amaso, ariko hari n’ikibazo cy’abantu ngo bapfa kwikora mu maso (bakayabyiringira) n’intoki zanduye.

Tuzinde avuga ko kutarya imboga ndetse no guhora amaso areba mu bikoresho by’ikoranabuhanga(cyane cyane abana bahora mu nzu bareba televiziyo, ndetse n’abantu bahora bunamye muri telefone) ari izindi mpamvu zikomeye zo kurwara amaso.

MINISANTE na One Sight bishimiye ibyagezweho mu buvuzi bw'amaso mu Rwanda
MINISANTE na One Sight bishimiye ibyagezweho mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushizwe Ubuvuzi rusange, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, avuga ko uburwayi bw’amaso ubu bwiganje mu bakuze barengeje imyaka 50, aho 1% muri bo ngo bafite ikibazo cyo kutabona.

Dr Mpunga yakomeje agira ati "No mu bana bakiri bato mu mashuri na ho icyo kibazo kirahari ubu turimo gutangira gahunda yo gupima abana tureba ko bafite ibibazo byo kutabona, kugira ngo bashobore kuba bafashwa".

Minisiteri y’Ubuzima ishimira One Sight ko mu myaka irindwi imaze ikorera mu Rwanda, yagejeje ibikoresho na serivisi z’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro 45 byose mu Rwanda ndetse no ku mipaka y’Igihugu.

Ubu ntabwo bikiri ngombwa ko u Rwanda rutumiza indorerwamo hanze y’Igihugu kuko One Sight yashyize uruganda rwayo muri Kaminuza y’u Rwanda, ibi bikaba bishimwa na One Sight hamwe na MINISANTE.

Mu mbogamizi Minisiteri y’Ubuzima igaragaza zikiri mu buvuzi bw’amaso, hari ukuba amataratara ahenze akaba atabonwa na buri wese, kuko mu bantu
125,846 bandikiwe na muganga ko bagomba kuyagura kuva mu 2015 kugera ubu, abangana na 36,469 ari bo bonyine bamaze kuyabona.

MINISANTE ivuga ko izagena uburyo amataratara n’izindi nsimburangingo byajya bigabanyirizwa ibiciro bikishyurwa n’Ubwishingizi bw’ubuvuzi(Mutuelle de Santé).

Umuyobozi wa One Sight ku rwego mpuzamahanga, K-T Overbey
Umuyobozi wa One Sight ku rwego mpuzamahanga, K-T Overbey

Umuyobozi wa One Sight ku rwego mpuzamahanga, K-T Overbey yizeza ko intambwe ikurikiyeho nyuma y’imyaka irindwi bamaze bakorera mu Rwanda, ari ukugeza ubuvuzi bw’amaso ku baturage bose haba mu gupima, mu kuvura no gutanga amataratara (indorerwamo).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka