Abaturarwanda babarirwa hagati ya 8% na 13% bapfuye amatwi kubera urusaku - Umuganga

Inzobere mu buvuzi bw’amatwi(muganga), Dr Kaitesi Batamuriza Mukara, avuga ko Abaturarwanda babarirwa hagati ya 8% - 13% bafite ubumuga bwo kutumva, babitewe ahanini n’urusaku bakoreramo.

Umunyamuryango wa Kora mu Gakiriro ko mu Mujyi arimo gusuzumwa niba afite uburwayi bwo mu matwi
Umunyamuryango wa Kora mu Gakiriro ko mu Mujyi arimo gusuzumwa niba afite uburwayi bwo mu matwi

Abantu bashyira ’ecouteurs’ mu matwi bumva imiziki cyangwa abakorera mu rusaku rwinshi, ndetse n’indwara y’umuhaha ku bana, ni zo mpamvu z’ingenzi ngo zirimo gutuma benshi bapfa amatwi.

Ibi Dr Kaitesi yabisobanuye mu gihe kuri uyu wa Kane tariki 03 Werurwe 2022 wari umunsi mpuzamahanga wahariwe kumva, ukaba ufite insanganyamatsiko isaba abantu kwirinda urusaku kugira ngo babashe kumva neza.

Dr Kaitesi yashingiye ku bushakashatsi bwagiye bukorwa n’inzego zinyuranye, ndetse n’abarwayi na we ubwe yakira buri gihe iyo ari mu kazi, akaba yagize ati "Abaturarwanda 13% bafite ubumuga bw’amatwi cyangwa kutumva ku rugero runaka".

Avuga ko abenshi batumva bari munsi y’imyaka 15 y’ubukure byatewe n’indwara y’umuhaha, abafite hagati y’imyaka 25 na 50 (y’ubukure) benshi ngo babiterwa n’impamvu z’urusaku cyangwa umuhaha barwaye bakiri abana ntibabashe kuvurwa.

Dr Kaitesi avuga ko mu gutwi habamo utwoya duto cyane dushobora kunyeganyezwa, kuruha cyangwa gupfuuka bitewe n’urusaku rwinshi cyane cyangwa urusaku ruke ariko rwamaze igihe kinini.

30% by'Abanyamuryango ba Kora ngo bapfuye amatwi kubera urusaku rw'aho bakorera mu Gakiriro ko mu Mujyi
30% by’Abanyamuryango ba Kora ngo bapfuye amatwi kubera urusaku rw’aho bakorera mu Gakiriro ko mu Mujyi

Avuga ko kwangirika k’utwo twoya(ubwoya) ari byo bituma abantu batabasha kumva neza, ndetse iyo urwo rusaku rukomeje, ubushobozi bwo kumva ngo burushaho kugabanuka kugeza ubwo amatwi apfa burundu ntabe agishoboye kumva na gato.

Uyu muganga araburira abantu cyane cyane urubyiruko rukunze gushyira ’ecouteurs’ mu matwi rwumva imiziki isakuza cyane, ko ibi bishobora kubaviramo ubumuga bwa burundu bwo kutumva.

Mu bindi birimo kwica amatwi y’abantu ngo harimo kuba bararwaye mugiga n’izindi ndwara zitera kutumva, abanyweye imiti ndetse n’abageze mu zabukuru.

Dr Kaitesi avuga ko uretse uburwayi, ngo hari n’abatumva kubera ubukurugutwi bwinshi n’indi myanda baba bafite mu matwi, bajya kwisuzumisha bagasanga ari byo byayazibye.

Dr Kaitesi wa Humanhood Clinics araburira abantu batarinda amatwi yabo urusaku, ko bashobora gukurizamo ubumuga
Dr Kaitesi wa Humanhood Clinics araburira abantu batarinda amatwi yabo urusaku, ko bashobora gukurizamo ubumuga

Dr Kaitesi avuga ko akuma kamwe k’insimburangingo gahabwa umuntu utagishobora kumva, ngo kagurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, nyamara umuntu yashoboraga kwirinda aho guhomba ayo mafaranga.

Kuri uyu wa Kane, Dr Kaitesi n’ivuriro rye ryitwa ’Humanhood Clinics’ bagiye gukorera ku biro by’Umuryango ’Kora Kigali’ w’abakora imyuga itandukanye mu Gakiriro ka Nyarugenge(mu Mujyi), nyuma yo kumva ko "30% by’abo bantu bapfuye amatwi kubera urusaku rw’ahantu bakorera".

Umuyobozi wa Kora Kigali, Ndayisaba Omar ashimangira ko benshi mu banyamuryango bafite ikibazo cyo kutumva kubera urusaku rukabije kandi ruhoraho.

Yakomeje agira ati "Biragoye gucunga urusaku ahubwo ni ugucunga abarurimo, hari za ’ecouters’ zirinda urusaku baduhaye, ubwo tugize amahirwe tugakangurirwa kwirinda nizera noneho ko abantu bazazikoresha".

Uwitwa Mugara Fidèle w’imyaka 46 avuga ko mu myaka 16 amaze akorera mu Gakiriro ko mu Mujyi, amaze gupfa amatwi akaba atacyumva neza kubera urusaku ruba mu gucagagura no gusudira ibyuma.

Uwitwa Karabayinga na we ukorera muri Kora yasohotse mu isuzumiro avuga ko bamukuye ikinyenzi mu gutwi cyari cyarapfiriyemo. Ngo yacyumvaga ariko ntabyiteho.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ku Isi hose habarurirwa abantu basaga miliyoni 466 bafite ibibazo byo kutumva neza, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo izavuzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ngewemfite apareye zamatwi nshya uwumva azikeneye kuri make anyandikire kuri facebook uwitonze uwitonze shadia

lavy yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

ngewemfite apareye zamatwi nshya uwumva azikeneye kuri make anyandikire kuri facebook uwitonze uwitonze shadia

lavy yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka