Abaturage bafite impungenge ku ivuriro rigiye kwegurirwa rwiyemezamirimo

Abaturage bivuriza ku ivuriro (Poste de santé) rya Nyendo ntibemeranywa n’Akarere ka Nyagatare ku cyemezo cyo kwegurira ivuriro ryabo rwiyemezamirimo kuko batizeye imikorere ye.

Abaturage bifuza ko iri vuriro aho kuryegurira rwiyemezamirimo ryakwagurwa kuko inyubako zihari kandi ngari
Abaturage bifuza ko iri vuriro aho kuryegurira rwiyemezamirimo ryakwagurwa kuko inyubako zihari kandi ngari

Ivuriro rya Nyendo rimaze imyaka 9 rikora. Rikorera mu nyubako y’iyahoze ari komini Kabare.

Ni ivuriro rishamikiye ku kigo nderabuzima cya Rwempasha ku buryo n’abakozi baryo batangwa bakanagenzurwa n’iki kigo nderabuzima.

Umuturage witwa Ndayambaje Jean Baptiste avuga ko kuba ivuriro ryabo ryabahaga serivisi zose zitangirwa ku kigo nderabuzima uretse kwakira ababyeyi babyara n’ibitaro, batumva ukuntu ryakwegurirwa rwiyemezamirimo.

Ati “Poste de santé hari ibyo badakora, kuboneza urubyaro, gusiramura n’ibindi kandi twebwe hano twabikorerwaga uretse kubyara n’ibitaro naho ibindi byari bihari ari na yo mpamvu twahoraga dusaba ko ryakongererwa ubushobozi rikaba ikigo nderabuzima.”

Mu ntangiriro z’Ukuboza nibwo ngo abaturage bamenye ko ivuriro ryabo rigiye kwegurirwa rwiyemezamirimo. Undi muturage witwa Edward Rwabusyagari avuga ko batizeye imikorere ya ba rwiyemezamirimo kuko ngo hari n’abahawe amavuriro ariko bakayata, uyu munsi abaturage bakaba bakora ingendo ndende bajya gushaka ubuvuzi.

Agira ati “N’abazibonye mbere zarafunzwe, Bubare na Nyamirama ba rwiyemezamirimo barahataye abaturage ntibakibona aho bivuriza, aho kunyagwa twakongerewe. Kujya Bugaragara na Musheri bisaba ubushobozi kandi twese ntabwo tubufite.”

Rusanga Jonas, Umukuru w’Umudugudu wa Nyendo akagari ka Gasinga mu Murenge wa Rwempasha iryo vuriro riherereyemo, avuga ko atumva ukuntu ibindi bikorwa byose babigishwamo inama ariko guhindurira imikorere ivuriro ry’ibanze ryabo bakaba batarayibagishije mu gihe bahoraga basaba ko ryakwagurwa rikagirwa ikigo nderabuzima.

Ati “Ariko se ubundi ko mbere y’igikorwa runaka tugishwa inama, kutwambura ivuriro ryacu bakaba ntayo batugishije ngo tumenye impamvu rihabwa rwiyemezamirimo, mu igenamigambi twasabaga ko ryagurwa none barariha abashaka inyungu zabo batareba izacu?”

Murekatete Julliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, amara aba baturage impungenge akavuga ko n’ubwo ivuriro ryabo ry’ibanze ryeguriwe rwiyemezamirimo bazakomeza kubona serivisi bahabwaga kandi zikazagenzurwa n’ikigo nderabuzima riherereyemo kimwe n’ubuyobozi.

Agira ati “Ndabamara impungenge kuko imikorere izakomeza kuba ya yindi kuko ba rwiyemezamirimo bakora bita kuri serivisi nziza inogeye abaturage. Kuba ari uwikorera ntibizabuza ikigo nderabuzima n’ubuyobozi gukurikirana imikorere ye.”

Avuga ko ikigamijwe ari uko buri kagari kagira ivuriro ry’ibanze abaturage bakabonera hafi serivisi z’ubuvuzi.

Avuga ko kuyegurira rwiyemezamirimo ari uko ikigo nderabuzima kitakomeza kubona abakozi bo mu mavuriro y’ibanze agishamikiyeho mu gihe na cyo gisanganywe bacye.

Avuga ko serivisi rwiyemezamirimo atemerewe gutanga bazakomeza kuzibona kuko ikigo nderabuzima kizajya cyoherezayo abaganga buri cyumweru cyane muri gahunda z’ikingira.

Ku rundi ruhande ariko abaturage bakavuga ko bakirwaga amasaha yose harimo ay’ijoro mu gihe rwiyemezamirimo atabikora.

Ivuriro ry’ibanze rya Nyendo ryakira abaturage hagati ya 500 na 600 ku munsi bo mu tugari twa Ntoma, Gasinga, Kabare, Nyarupfubire, Rwimiyaga, Bwera na Rutungo twose two mu gice cyegereye Nyendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukubashicyiriza inzego zubuyobozi

dukundimana yanditse ku itariki ya: 21-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka