Abatanze 75% y’ubwisungane mu kwivuza ubu bameze nk’abatari muri Mituweli

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) ruvuga ko guhera kuri uyu wa mbere Mutarama 2022, abantu bose bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de Santé) ndetse n’abatanze 75% byawo, batarimo kubona serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe ubwo bwishingizi.

Umuntu wese utaratanga umusanzu wa ‘mituelle’ ndetse n’uwari watanze igice biramusaba kuzuza 100% amafaranga we n’abagize umuryango we bose basabwa, kugira ngo babashe guhita babona serivisi z’ubuvuzi.

RSSB ivuga ko kugeza ubu Abanyarwanda bangana na 15%(havuyemo abafite ubundi bwishingizi), ari bo bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa ‘Mituelle de Santé’.

Umuyobozi muri RSSB ushinzwe Ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mituelle, Déogratias Ntigurirwa avuga ko mu banyamuryango ba ‘mituelle’ bangana na 85.4%, abamaze gutanga umusanzu wa 100% muri iki gihe umwaka w’Ingengo y’Imari ugeze hagati ari 83.5%.

Ntigurirwa yagize ati “Kugeza tariki 31 Ukuboza 2021 abishyuye 75% twari tukibabara, ariko kuva tariki 01 Mutarama 2022 ntabwo bazongera kwemererwa kwivuza bakoresheje ‘mituelle”.

Akomeza asaba abatarishyura, abishyuye 75% n’abandi bishyuye igice icyo ari cyo cyose, baba kumenya ko indwara itera idateguje kugira ngo batishimira Ubunani bakiyibagirwa.

Ubwishingizi bw’Ubuvuzi bwa ‘Mituelle de Santé bwatangiye ari ubwa buri karere(komini) mu mwaka wa 2001, ariko buza guhurizwa mu Rwego RSSB mu mwaka wa 2015.

Mbere y’uwo mwaka wa 2015, uwafatwaga n’indwara ageze i Kigali yaturutse i Musanze yagombaga gujya kwivuriza mu karere yatanzemo ubwisungane bwe.

Ubu ntibikiri ngombwa kwirushya umuntu ajya kwivuriza mu karere yatanzemo mituelle, ahubwo agana kigo nderabuzima cyegereye ahantu hose ageze bakamuvura.

Nanone Itegeko rigenga Mituelle ryarabyoroheje kuko iyo umuntu yishyuye ubwisungane mu kwivuza kuri we n’umuryango wose abarizwamo, abagize urwo rugo bose bahita bavurwa badategereje ukwezi nk’uko byigeze kubaho.

Urwego RSSB rugaragaza ko Intara y’Amajyepfo kugeza ubu ari yo iza ku isonga mu kwitabira gutanga umusanzu wa mituelle ku rugero rwa 89.3%, igakurikirwa n’iy’Amajyaruguru iri kuri 87.8%, hakaza Uburasirazuba buri kuri 83.9% n’Uburengerazuba buri kuri 83.4%, Umujyi wa Kigali ukaba ari wo uheruka kuko uri ku rugero rwa 72.6% mu gutanga ubwisungane bwo kwivuza.

Uturere tuza ku isonga mu baturage benshi batanze mituelle ni Gisagara iri kuri 97.6%, Gakenke iri kuri 94.4%, Nyaruguru ifite 93.2%, Gicumbi 92.4% na Ruhango ifite 90.3%.

Kugeza ubu uturere tuza inyuma mu gutanga umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza ni Rubavu igeze kuri 79.7%, Musanze 79.3%, Nyarugenge 73.3%, Gasabo 73.3%, Akarere ka Kicukiro kakaza inyuma y’utundi kuko gafite abaturage 70.7% bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza.

RSSB ivuga ko yoroheje uburyo bwo kwakira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kuko hari abishyura bakoresheje telefone(Mobile Money), Umurenge SACCO no gukoresha aba ‘Ajenti b’Irembo n’aba ‘Mobicash’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MITUEL n’ingenza utarahura ntacyo aramenya. kujya k,ubitaro nta mituel n inko kujya mwisoko

ERIC KARNDRY yanditse ku itariki ya: 3-01-2022  →  Musubize

Mwakoze kqanduka muri mutual arilko mumebw ikibuimba .

Abanyarwanda beshi dukoresha mutuel tukanishura neza ikibabaje ntituvurwa nk’uko bikwiye . In paracetamol no ya miti igura udufanga duke iyo bakwandiliye imiti ihenZe uyigura 100/100. Ubwo ntabwo bwaba ubwisungane .

Ngenzi Joseph yanditse ku itariki ya: 1-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka