Abashaka kwibagisha ngo bongere ubwiza bahawe amahirwe yo kubikoreshereza mu Rwanda

Abaganga b’Abahindi bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi ibiri kuva tariki 24/07/2013 aho bari kuvura zimwe mu ndwara n’ibibazo byasabaga umurwayi gufata indege bakajya hanze.

Aba baganga bane baturutse mu bitaro Apollo Hospital bizwi cyane mu gihugu cy’Ubuhindi, ku bufatanye n’ibitaro la Croix du Sud, aho bari kuvura indwara z’abagore zananiranye, indwara z’amagufa, iz’imitima ndetse n’ibijyanye no gukosora amakosa agaragara ku mubiri, yaba ayatewe n’impanuka cyangwa se uko umuntu yavutse.

Nk’uko byasobanuwe na Dr Senthil Kamalasekaran uvura ibijyanye no gukosora amakosa agaragara ku mubiri ndetse no kongera ubwiza bakosora ibyo babona bitameze neza, ngo ubu buvuzi batanga ntabwo bukora ibyo kongera ubwiza gusa.

Ati: “Ndagirango abantu basobanukirwe neza ko Plastic Surgery bitavuze kwibagisha ngo umuntu yongere ubwiza. Ubu ni ubuvuzi nk’ubundi bwose, aho dukosora amakosa yaje ku mubiri w’umuntu bitewe n’impamvu runaka nk’impanuka”.

Iki cyuma ni nacyo yongera akifashisha asoma ibyagaragajwe n'ibizamini.
Iki cyuma ni nacyo yongera akifashisha asoma ibyagaragajwe n’ibizamini.

Avuga ko ibyo kwibagisha ngo umuntu yongere ubwiza (cosmetic surgery), ari bumwe mu buvuzi batanga. Ubu buvuzi butaboneka henshi muri Afrika kuri ubu uwabushaka yabubonera mu Rwanda.

Dr Meenakshi Sundaram uvura ibijyanye n’indwara z’abagore, avuga ko ku bufatanye n’ibitaro La Croix du Sud, bazajya baza mu Rwanda byibura rimwe mu mezi abiri nibishoboka, kugirango babashe gufasha abarwayi bafite indwara zananiranye, batabona ubushobozi bwo kujya kwivuza mu bihugu bya kure nk’Ubuhinde.

Kubera ubufatanye buri hagati y’ibi bitaro byombi, barateganya ko mu bihe biri imbere abaganga bo muri La Croix du Sud bazajya boherezwa mu bitaro byo mu Buhinde, bakabasha kwiga imikorere yabo bakayizana ino mu Rwanda.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka