Abasenateri biyemeje gukora ubuvugizi ngo abakoresha mituweli bavurwe uko bikwiye

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi CSP Dr. Tuganeyezu Ernest, avuga ko bagifite ibibazo mu kuvura indwara zitandura ku bakoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), aho ababukoresha hari serivisi badahabwa cyangwa imiti batemerewe, Abasenateri basuye ibyo bitaro bakaba bariyemeje gukora ubuvugizi kuri icyo kibazo.

Abasenateri bumvise ibibazo bibangamiye abivuriza kuri mituweri biyemeza kubikorera ubuvugizi
Abasenateri bumvise ibibazo bibangamiye abivuriza kuri mituweri biyemeza kubikorera ubuvugizi

Mu biganiro byahuje itsinda ry’abasenateri bari muri komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi, hagaragajwe zimwe mu mbogamizi zituma ibyo bitaro bidatanga serivisi nziza abantu bagatonda imirongo, ndetse bamwe bagataha batavuwe, mu gihe abandi bahabwa gahunda yo kwivuza indwara zitandura ariko ntibavurwe kubera ubwinshi bw’abarwayi ku baganga bakeya.

Abaseneteri bashoboye kuganira n’abarwayi mu bitaro bya Gisenyi, bababwirwa ko hari imiti badahabwa mu bitaro bagasabwa kujya kuyigura hanze, mu gihe abaganga bo bagaragaje ko hari ibizamini badakorera abarwayi kubera ubwishingizi bakoreshwa butabyishyura, bigatuma umurwayi atavurwa neza uko bikwiye.

CSP Tuganeyezu avuga ko hakenewe ubuvugizi ku bakoresha ubwisungane mu kwivuza, kuko hari serivisi badahabwa bitewe nuko mituweri itazishyura.

Ati "Dukeneye ko hakorwa ubuvugizi mu kwishyura, aho hajya hishyurwa igikorwa cyose aho gusaba akantu ku kandi mu kuvura umurwayi, bigatuma hari ibitaboneka mu kumuvura."

CSP Tuganeyezu agaragaza ko indwara zitandura iyo zibaye karande ku murwayi, impyiko zangirika ndetse iyo bigeze aho umurwayi agomba gufashwa n’imashini iyungurura amaraso, ngo ikigo cya RSSB ntigikomeza guherekeza kumuherekeza.

Agira ati “Hari inshuro ubwishingizi bumufasha, ariko izo nshuro iyo zirangiye, ibitaro n’umuryango ni bo bamurwanaho.”

Baganiriye n'abarwayi
Baganiriye n’abarwayi

Kenshi abarwayi bagana abaganga ntibahabwe serivisi uko bayishaka bagakeka ko ari abaganga batabaha serivisi nziza, nyamara umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi yahishuye ko biterwa na serivisi iba iteganyijwe mu kwishyurwa bitewe n’ubwishingizi.

Bimwe mu bibazo bigaragara mu buvuzi bw’indwara zitandura mu bitaro bya Gisenyi no mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho birimo kuba hari indwara zikenera ubumenyi burenze ubw’abaganga bahari, ikibazo cy’umubare w’abarwayi benshi utandukanye n’abaganga bahari kuko ibitaro bya Gisenyi bigenewe abakozi 302 ariko bifite 256.

Serivisi z’ubuvuzi zitishingirwa ni nka ‘dialysis’ na ‘transplantation’, ibikoresho bidahagije, insimburangingo n’inyunganirangingo zitaboneka mu bitaro n’ibura ry’imiti y’indwara zitandura.

CSP Dr Tuganeyezu avuga ko indwara zitandura zigenda zirushaho kuba umuzigo ku gihugu, ku miryango no ku bantu ku giti cyabo, asaba ko hakeneye gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga bugamije guhindura imyitwarire y’abaturage, ubwishingizi ku buvuzi buhenze no kunoza serivisi zihabwa abarwayi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, avuga ko guhindura imyumvire bigomba guhera ku guhindura imyumvire ku mirire y’abantu.

Abayobozi batandukanye baganira ku bibazo biri mu bitaro bya Gisenyi
Abayobozi batandukanye baganira ku bibazo biri mu bitaro bya Gisenyi

Atanga urugero rw’abantu bakuru barya ibiryo bituma babyibuha kandi badakora siporo bigatuma abafite umubyibuho ukabije biyongera.

Ishimwe avuga ko kugabanya ibibazo biterwa n’umubyibuho ukabije ari ugukora siporo kandi batanze amabwiriza ko siporo rusange itegurwa kugera ku kagari.

Ati "Twizera ko siporo rusange zizadufasha kugabanya umubyibuho ukabije kandi tubone n’umwanya wo kuganiriza abaturage ku gutegura indyo yuzuye iwubarinda."

Bamwe mu barwayi baganiriye na Kigali Today bavuga ko ibitaro bya Gisenyi bifite ikibazo cy’inyubako zishaje, ibi bikaba bituma abarwayi badashobora kubona serivisi nziza kuko abarwaza bagumishwa hanze.

Abarwayi bavuga ko bazinduka bashaka serivisi hakaba abarara batazihawe kandi baturuka kure, bagasaba ko Minisiteri y’Ubuzima yakongera abakozi n’ibikoresho.

Senateri Dr Habineza Faustin na Kanziza Epiphanie basuye ibitaro bya Gisenyi, basabye ko ibitaro bizajya bitanga gahunda y’abarwayi bagomba kuvurwa, naho ku bibazo by’imiti na serivisi bitari ku bwishingizi ngo bazaganira n’inzego nkuru.

Muri uyu mwaka wa 2022 ibitaro bya Gisenyi bikurikirana abarwayi bafite indwara zitandura 1052 harimo abagore 678 n’abagabo 374, kandi abangana na 73.81% bagaragaza uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso naho 14.26% bafite diabete.

Ibitaro bya Gisenyi bigaragaza ko bifite abakozi badahagije bigendeye ko bifite ababyaza 19 ku babyaza 43 bakenewe, abaforomo 106 ku 121 bakenewe, abaganga 33 ku baganga 40 mu gihe abandi bakozi bakora mu buvuzi hari 35 kuri 51 bakenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka