Abarwayi bavuga ko “ijambo ryiza rivura nk’ikinini” kubera “customer care” basanga ku bitaro bya Kanombe

Ku bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe, abarwayi bamwe iyo bahageze ngo bumva batangiye koroherwa bataravurwa, kubera kwakirwa, gufatwa neza ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zigakira neza.

Mu gihe Leta isaba buri wese kwakirana urugwiro abamugana no gutanga neza servisi baba bamutezeho, urujya n’uruza rw’abantu benshi bajya kwivuriza ku bitaro bya Kanombe, ngo ruraterwa n’icyizere abarwayi babifitiye, kuko byubahirije imitangirwe ya servisi inoze.

Iyo ikinjira mu marembo y’ibitaro bya Gisirikare i Kanombe utambuka ku musirikare n’umusivili ariko bombi ntawabona akanya habe n’umunota umwe wo kukuganiriza ibitajyanye n’akazi, bicaye mu kazu abatahazi babanza kubarizamo amakuru ajyanye n’ibyo bifuza.

Indoro n’ijambo byiza ngo bivura nk’ikinini

“Ndaba nkureba, genda maze ukatire hariya iburyo urahita ubona abandi bakwakire”, niko uwo musirikare yanyoboye.

Mu gisurubeti cyera de kitagira ikizinga na kimwe, umukobwa wari uhagaze mu nguni aho narengeye umusirikare atakimbona, yahise ambaza ati ‘Murifuza nde?”

Uwo mwari wakira abantu akabarangira uwo bagana, ari kumwe n’abarwayi abaganiriza, mu gihe muganga aba ari kuvura umwe umwe; yaramperekeje ansekera ngira ngo yankunze; tugeze hirya aho bakirira ibyangombwa by’abarwayi, arahamagara ati “Alice, dore umushyitsi nkuzaniye!”

Nasanze Alice ahuze cyane, niko kumubwira ko ikibazo cyanjye kitihutirwa cyane kurusha abo mpasanze, musaba kubanza kwakira abari bamuhagaze imbere, maze mbanza kuganira n’abarwayi bari aho, bategereje ko babakira.

Mbere gato yuko bamuhamagara ngo ajye kwisuzumisha, Umusaza Ruboneka Claver yabanje kunsobanurira uko byamugendekeye ubwo yageraga ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Yagize ati “Nanjye nabanje kugira ngo uriya mukobwa yankunze cyangwa hari icyo dupfana, byatumye ntumva ububabare bw’uburwayi bwankuye mu karere Gatsibo. Icyizere cyo gukira cyatangiye kunzamo nkurikije uburyo bandeba bansekera, bakanambwira neza”.

Lt. Col. Dr Furaha, umuvuzi mu bitaro bya Kanombe na Prof Adamson watanze ubufasha, baganiriza umwe mu barwayi.
Lt. Col. Dr Furaha, umuvuzi mu bitaro bya Kanombe na Prof Adamson watanze ubufasha, baganiriza umwe mu barwayi.

Ntabwo byoroshye ko umuntu utarembye cyane, yaba umukire, Afande, cyangwa undi muyobozi ukomeye; yatambuka ku muntu wazindutse akaba ariwe wakirwa mbere; kuko uhageze wese ahita ahabwa akanimero kamuhesha kuza kwakirwa, atarenganijwe cyangwa ngo abyigane n’abo ahasanze.

Banga ko abarwayi bibona ari benshi cyane, buri wese ahita yoherezwa kuri muganga umushinzwe

Ibitaro bya Kanombe byaguye inyubako zabyo bitewe no kugira abarwayi benshi cyane.

“Buriya byakemuye ikibazo gikomeye cyane, ubu aho ujya hose urahasanga udutsinda tw’abantu bake bategereje muganga, aho kugirango abarwayi bicare mu kivunge, kuko nabyo bica intege”, nk’uko umubyeyi witwa Kayitesi Cecile Karasira yasobanuye.

Ati: “Wavugaga ibyo kukureba no kukubwira neza! Jyewe ndwaye indwara idakira, nkaba maze imyaka ibiri nza kwivuriza hano ku bitaro bya gisirikare. Si uko nyobewe ko n’ahandi bavura, ariko kuba uburwayi ntacyo buntwaye mbikesha icyizere muganga wa hano ahora ampereza”.

Bubahiriza “Rendez-vous” bagiranye n’umurwayi kandi bakirinda kumurangarana

Umuntu uzindutse, atarembye ahabwa akanimero, agategereza nk’iminota 10 akumva baramuhamagaye. Aravurwa uwo munsi nk’uko abarwayi babyemeza, ariko uwakererewe nawe ngo bamumenyesha hakiri kare ko atagomba kwirirwa yicaye atari buvurwe uwo munsi.

Kayitesi agira ati: “Haba hari abashinzwe kugenzura umunota ku wundi ko nta muntu watereranywe cyangwa uri aho atagomba kuba, ndetse n’imyitwarire y’abakozi.”

“Aho kugirango wirirwe aha cyangwa uhamare amasaha utegereje, usiga nimero ya telefone, bakakwihera “rendez-vous” y’umunsi wa vuba n’isaha uzagarukiraho, kandi barayubahiriza pe! Iyo bataguhamagaye mbere yaho ngo bakubwire ko gahunda yahindutse, ntibizakubuze kuza kwivuza”; nk’uko uwo mubyeyi yongeraho.

Ibiciro bito, bose bakavurwa

Ibitaro bya gisirikare biri i Kanombe byakira amakarita y’ubwishingizi bw’ubuvuzi yose yemewe mu Rwanda, ngo abantu bavurwa ku biciro bisanzweho hatarebwe icyiciro cy’ubukire umuntu arimo, nk’uko Alice Umugwaneza, ushinzwe kureba imikorere n’uburyo bakira abantu, yasobanuye.

Ingabo ziri kumwe na Guverineri Kabahizi w'Uburengerazuba, zagiye muri Army week i Gihundwe mu karere ka Rusizi.
Ingabo ziri kumwe na Guverineri Kabahizi w’Uburengerazuba, zagiye muri Army week i Gihundwe mu karere ka Rusizi.

Ibi bitaro ariko biri ku rwego rw’ibitaro bikuru; bivuze ko abakoresha ubwisungane mu kwivuza busanzwe (mituelle de sante) babanza kunyura ku bigo nderabuzima n’ibitaro bito by’uturere bakabaha icyemezo (transfert,) cyerekana ko indwara yananiranye ku baganga basanzwe.

Yongeraho ko i Kanombe batajya bohereza abarwayi kugurira imiti ahandi, nk’uko hari abaturage binubira ko babikorerwa n’ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro bimwe na bimwe.

Icyizere cyaturutse ku bikorwa biteza imbere abaturage bya “Army week”

Abasirikare bamenyekanye cyane mu baturage ko bafite ubuhanga buhanitse mu kuvura, mu gikorwa cyiswe “Army Week”, ingabo z’igihugu zijya zibakorera buri mwaka nta kiguzi zibasabye.

“Dufite impuguke utasanga ahandi mu Rwanda”, nk’uko Alice Umugwaneza yatangaje, ko n’umuntu ufite imiterere yihariye nk’ibibyimba mu mubiri, bamugorora akamera nk’abandi bose.

Ariko nabo “nta kiguzi basabwa gutanga ngo bagire mu maso harangwa n’inseko no kutongera amagambo mabi ku murwayi wibabarijwe n’umusonga”, nk’uko Ministiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho ahora yibutsa abashinjwe kwita ku buzima bw’abantu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ntibarushya kuro police

mjgfhgff yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

ibintu nibyiza pe ariko rero uyu muco uzagere nahandi mubitaro kuko aribyiza cyane bagerageze bagaburire ababagana nk’ibitaro bya Gitwe byo byarandenze kabisa kujyayo nukwigira iwawe kabisa mubushobozi buke bwabo bita kubabagana cyane kandi batuye iyo mumisozi wokabyarawe kuhagera nicyo kibazo gusa kubera imihanda naho ubundi nabo bameze neza rwose, harwaririye nyogokuru maze mbabwiye ngo babwire uko bameze maze bama numero yumukozi wabo ushinzwe Relation Publique mushimiye uko yanyakiriye pe umwana mwiza gusa yagerageje kunyumvisha ububabare bwa nyogokuru ariko aranyihanganisha cyane ati humura imana iradufasha aroroherwa niba barasenze nkuko byumva simbizi ariko mugitondo umukecuru yabwiye ko bamwitayeho pe atangiye kumva ameze neza muri make ibitaro bya Gitwe nabyo ndabibashimiye ahubwo Leta ibivane mubwingunge umuhanda urakenewe pe

gikundiro yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ntuye mu gihugu cya Canada aho maze imyaka irenga 10, ariko kandi nkaba mfite ababyeyi batuye i Kgali mu Rwanda, umwe mu babyeyi bange (maman) yari amaze iminsi arwaye ku buryo twari dutangiye guhangayika, yivuje Faycal no kubindi bitaro byo muli Kigali, yewe yagiye ajya no mu mavuriro atandukanye. Nuko muri urwo rwego rwo guhangayika byaduteye gukomeza kumutelephona buri kanya no gukurikiranira hafi ubuzima bwe, yewe twari dutangiye no gutekereza kumujyana ahandi (mu mahanga) twibwira yuko wenda mu Rwanda bari kumurangarana,ariko kuwa gatandatu mu gitondo naramuhamagaye mubaza uko amerewe ambwira ko ameze neza ko ku bitaro i Kanombe babonye uburwayi afite kandi bamuha umuti,anambwira ko yumva ameze neza kandi ari gukira. Arangije yambwiye ijambo ryankoze ku mutima ari naryo ritumye nibwira nti reka nandike kugirango mbashimire.
Yambwiye ati : ibitaro bya Kanombe ni byiza barabyaguye bahagize heza ati kandi ABASIRIKARE NI ABANA BEZA, BAKIRA ABANTU NEZA KANDI BAKITA NO KUBARWAYI.
Byanteye kumva ko umubyeyi wanjye ari mu maboko meza(in the right hands or dans de bonne mains). Ko even if i’m not there, hari abantu who are taking good care of my mother by doing well their job and giving good CUSTOMER SERVICE.
Just wanted to say thank you the staff and leadership of Kanambe Military Hospital

yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ntibarusha Leplateau.

umuhire yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka