- Abantu bane bari barwaye COVID-19 basezerewe
Abo bakize bari barwariye hamwe n’abandi ku kigo nderabuzima cya Kanyinya, ahasanzwe hakirirwa abantu bose baba bagaragaweho n’ubwo burwayi, kubasezerera bikaba byakozwe kuri iki cyumweru tariki 5 Mata 2020, ikaba ari intambwe nziza ku gihugu yo guhashya icyo cyorezo.
Abarekuwe ni Abanyarwanda batatu n’Umurundi umwe, bakaba bahawe icyemezo cy’uko bavuwe mbere yo gusubira mu miryango yabo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko abarekuwe batifuje ko amazina yabo atangazwa kandi ni uburenganzira bwabo, icyakora nyuma yo kubavura bapimwe inshuro eshatu, iyo inshuro ebyiri muri zo za nyuma y’iminsi 14 y’akato zerekanye ‘Négatif’, bihita byemezwa ko uwari urwaye icyo cyorezo yagikize.
Minisitiri Ngamije aganira n’abanyamakuru, yavuze kandi ko kuba abo bantu basezerewe bameze neza ari inkuru nziza ku Rwanda mu kurwanya Covid-19.
Agira ati “Twari dufite abanduye icyo cyorezo 102 kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ariko uyu munsi byahindutse nyuma yo gusezerera aba bane, kuko abarwaye bahise bagabanuka baba 98. Iyi ni nkuru nziza kuri twebwe kuba tubashishije kuvura aba bantu mu minsi itarenze 14 nk’uko amabwiriza abivuga”.
Ati “Amabwiriza avuga ko tugomba gupima umuntu izindi nshuro ebyiri nyuma y’iminsi 14, zakerekana négatif. Ubwa mbere twabapimye ku wa gatatu twongera ku wa gatandatu, inshuro zombi zerekanye négatif, nk’uko amabwiriza abivuga rero abarwayi bahita barekurwa ari byo twakoze uyu munsi. Twishimiye ko aba bantu bafashijwe ku gihe”.
Yongeyeho ko gupima abo bantu ari bwo bakigaragaza ibimenyetso by’indwara aho gutegereza ko baremba ari byo byabafashije, ariko ngo kuba abo basezerewe ntibivuze ko Covid-19 ari indwara iciriritse, ngo ni icyorezo gikomeye kandi ubudahangarwa bw’umubiri buba butandukanye nk’uko abantu batandukanye, ibyo bikagira uruhare rukomeye mu kuvura iyo ndwara.
Minisitiri Ngamije avuga kandi ko kugira ngo basezerere umuntu hari ubwo bisaba gupima inshuro zirenze iziteganyijwe.
Ati “Kuri buri murwayi nyuma y’iminsi 14 tumupima bwa mbere, yaba négatif tukamupima bwa kabiri. Iyo igipimo cya mbere kibaye positif, bidusaba gutegereza bitewe n’ubukana twasanganye virusi, nyuma tugapima bwa kabiri ndetse tukazongera gupima n’ubwa gatatu, tuba tugomba kubona ibipimo bibiri bikurikiranye bitanga négatif”.
Ati “Ubu dukomeje ubwo buryo bwo gupima ku barwayi basigaye ariko twizera ko bitazatinda, cyane ko abarwayi bameze neza. Ndizera ko mu mpera z’iki cyumwe hazaba hakozwe ibindi bipimo byinshi”.
Ku birebana no kuvura, uwo muyobozi yavuze ko ubu u Rwanda ruvura ibimenyetso binyuranye by’iyo virusi ariko ko nta muti uyivura uremezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kugeza ubu.
Icyakora Minisitiri Ngamije yavuze ko u Rwanda ruri mu nzira yo kwemererwa kwinjira muri gahunda zitandukanye zo kugerageza imiti, nk’uwitwa Hydroxychloroquine na Azithromycin, iyo abahanga bakaba bavuga ko yombi yabasha guhanga na Coronavirus.
Yavuze kandi ko iyo miti ishobora gutangira gukoreshwa hagati mu cyumweru gitaha, bahereye ku barwayi bagaragaje ibindi bibazo ndetse na za ‘infections’.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, we yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19, anabizeza ko abafite ikibazo cyo kubona ibibatunga, Leta n’abikorera bashyize imbaraga hamwe kugira ngo babashe gukomeza kubagoboka.
- Abasezerewe bahise bajya mu miryango yabo
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo bakongera kurinda ahubwo bajya bahingira inyoni assurance ikishyura. Ahubwo bige uburyo bwo kuzirinda nk’oki twarindaga ingano muri ISAR kera.