Abarwayi ba mbere ba COVID-19 bazasezererwa mu cyumweru gitaha

Icyiciro cya mbere cy’abantu bagaragaweho indwara ya COVID-19 bazasezererwa mu bitaro mu cyumweru gitaha, ibintu bishobora gutanga icyizere mu ruganba rwo guhangana n’iki cyorezo ubu kimaze gufata abantu 50 mu Rwanda.

IKigo Nderabuzima cya Kanyinya, rimwe mu mavuriro yakira abarwayi ba COVID-19
IKigo Nderabuzima cya Kanyinya, rimwe mu mavuriro yakira abarwayi ba COVID-19

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko abarwayi ba mbere bagaragaweho COVID-19 mu ntangiriro z’uku kwezi bamaze koroherwa, bakaba biteguye gusezererwa mu bitaro mu cyumweru gitaha bagasubira mu miryango yabo.

Mu kiganiro yatangiye kuri Televiziyo y’u Rwanda, Dr. Ngamije, yavuze ko hari ibyakozwe mu kwita ku barwayi bagaragaye, abagaragaye mbere bakaba bari koroherwa, abagaragara bushya na bo bakaba bakomeje kwitabwaho.

Yagize ati “Dufite abarwayi bari mu byiciro bitandukanye bitewe n’imyaka yabo. Harimo abakiri bato, hakaba n’abakuze guhera ku myaka 41 kuzamura, ariko bose bameze neza. Aba mbere bashobora gusezererwa mu cyumweru gitaha. Nta n’umwe urembye, ariko turacyabakurikirana”.

Yongeyeho ati “Abari mu cyiciro cya mbere ntibakigaragaza ibimenyetso. Nyuma yo kuvurwa bigaragara ko nta bwandu bafite, ariko turakomeza kubakurikirana, cyane cyane tugenzura ibipimo by’umuriro bafite. Nitumara kubona ko nta kindi kibazo bafite, bazasezererwa”.

Mu Rwanda ubu hamaze kuboneka abantu 50 barwaye COVID-19, habariwemo icyenda bagaragaye kuwa kane tariki 26 Werurwe 2020, baje basanga 41.

Minisitiri Dr. Ngamije yirinze kuvuga amazina yabo, avuga ko umwirondoro wabo ukomeza kuba ibanga, ariko ko bazerekwa itangazamakuru nibamara gusezererwa.

Yavuze ko umubare w’abantu bahuye n’abo barwayi, ushobora kuba urenga abantu 1000, ariko ko abarenga 900 muri bo bamaze kugaragara bagapimwa ndetse bagashyirwa mu kato ku bo basanze ari ngombwa.

Leta yashyizeho ahantu, by’umwihariko mu ma hoteli, aho abantu binjiye mu gihugu vuba ndetse n’abandi bantu bahuye n’abagaragayeho ubwandu babaye bashyizwe mu kato mu gihe cy’iminsi nibura 14, hagamijwe kurinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus.

Dr. Ngamije yavuze ko aho abo bantu bari ari ahantu hatuma babaho neza, kandi bakitabwaho na Leta.

Ati “Buri wese afite icyumba cye wenyine, kirimo televisiyo n’ibindi byose bakeneye. Tubagaburira gatatu ku munsi, mu gihe abafite abana bakuru bahabwa n’ibyumba by’abo bana. Kugeza ubu nta kibazo.

Tubafata ibizamini, iyo dusanze bamwe baranduye, tubajyana mu ivuriro tugahita dutangira kubavura, ndetse no gushakisha abo bahuye bose. Tuzi ko nubwo hari abatagaragaza ibimenyetso, hari ubwo bishobora kugaragara ko banduye, ni yo mpamvu bagomba kumara iminsi 14”.

Dr. Ngamije kandi yanasobanuye impamvu umubare munini w’abanduye ari abavuye i Dubai, ubu bagize 90% by’abanduye bose, avuga ko Dubai ari isoko ry’isi yose, abantu benshi bajya yo mu bucuruzi, mu gihe abandi baba bahanyura bava cyangwa bajya mu bindi bice.

Ati “Dubai ni agace k’ubucuruzi k’isi. Abanyarwanda benshi kimwe n’abandi baturuka hirya no hino ku isi bajya yo ku mpamvu z’ubucuruzi. Bamaze kumva ko turi hafi gufunga imipaka, bose baziye rimwe, banga kuguma inyuma y’imipaka. Nta gitangaje rero kuba benshi mu banduye baraturutse i Dubai”.

Yongeyeho ko ubwo imipaka yafunzwe n’indege zikaba zitakinjira, bizeye ko nta muntu wanduye uzongera guturuka hanze.

Minisitiri w’Ubuzima yongeye kwibutsa Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta, kuko icyorezo kitararangira.

Yagarutse kandi ku mbaraga ibihugu byo mu karere byashyize mu kurwanya ko ubwandu bwa Coronavirus bwambukiranya imipaka, ashingiye ku nama y’Abaminisitiri y’Ubuzima bo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yateranye kuwa gatatu, igafata uwo mwanzuro.

Abaminisitiri b’Ubuzima ndetse n’abashinzwe ibikorwa bya EAC basabye ibihugu byose gukomeza gushyiraho akato k’iminsi 14 ku bantu bose binjiye mu bihugu byabo, no kwirinda ubwandu buturutse hanze, bakora isuzuma rihoraho ku mipaka yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka