Abarwaye kanseri babangamiwe n’ikibazo cy’imiti ihenda cyane

Benshi mu barwaye kanseri bahamya ko imiti ikoreshwa mu kuyivura ihenda cyane ku buryo batabasha kuyigurira bagasaba Leta kubafasha kugira ngo iboneke kandi ihendutse.

Dr Gilles François Ndayisaba
Dr Gilles François Ndayisaba

Byatangajwe na bamwe mu barwaye kanseri y’ibere, ubwo bari mu biganiro kuri iyo ndwara, bagaragaza ibibazo bahura nabyo, hakanashakwa uko byakemuka, cyane ko ibyo biganiro byabaye kuri uyu wa 26 Ukwakira 2018, byari byanitabiriwe n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC).

Abaganga akenshi iyo bavura kanseri y’ibere nyuma yo kumenya neza ko ari yo, bararica kugira ngo itimukira mu bindi bice by’umubiri ikaba yarushaho kugorana kuyivura ndetse igahitana umurwayi.

Imiti rero ikoreshwa nyuma y’uko kubaga umurwayi ngo irahenze cyane ku buryo atari buri wese wayigondera, nk’uko bisobanurwa na Jeanne d’Arc Umuhoza, warwaye kanseri y’ibere kuva muri 2014, n’ubu akaba akiri ku miti.

Agira ati “Imiti ivura kanseri irahenda cyane, urugero nkanjye kugeza ubu ndacyari ku miti ku buryo iyo mfata mu kwezi igura asaga miliyoni 1.7Frw. Ni amafaranga menshi mpamya ko atari buri wese wayabona, kandi ni imiti nzafata igihe kirekire, bishobora kuba n’ubuzima bwose”.

Arongera ati “Bishobotse hashyirwaho ikigega cyo gufasha abarwaye kanseri kugira ngo iyo miti bajye bayibona kuko akeshi uyibuze aribwo ahita azahara kanseri ikamuhitana. Turasaba ko RBC yadukorera ubuvugizi iyo miti ikaboneka natwe tukabaho tugakorera igihugu nk’abandi”.

Abarwaye kanseri bifuza ko imiti iyivura yaboneka kandi idahenze
Abarwaye kanseri bifuza ko imiti iyivura yaboneka kandi idahenze

Mu Rwanda ngo buri mwaka abantu bagera ku 1300 barwara kanseri y’ibere, abo kandi ngo ni ababasha kugera ku bitaro, ngo ni na yo kandi iza ku isonga mu kwica abantu benshi.

Dr Gilles François Ndayisaba uyobora ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, avuga ko hari ibyatangiye gukorwa kugira ngo iyo miti izagere mu Rwanda ihendutse.

Ati “Koko iyo miti irahenze, icyakora Minisiteri y’ubuzima yatangiye kugirana ibiganiro n’abayikora ku buryo yazajya iza ikatugeraho nta handi inyuze. Ibyo bizatuma igera mu Rwanda idahenze kuko nta bandi izaba yanyuzeho bayishakamo inyungu, ntibyoroshye ariko bizashoboka”.

Ibindi bibazo yagarutseho byugarije abarwayi ba kanseri ni ubuke bw’abaganga bayivura, kuba hari imiti mituweri itemera kubafasha kugura, kuba nta ‘Radiotherapy’ ikorerwa mu Rwanda kandi kuyikoresha hanze bihenze cyane n’ibindi bibazo byose bigomba gukorerwa ubuvugizi.

Bimwe mu bimenyetso bikomeye bya kanseri y’ibere ni utubyimba tudasanzwe mu ibere, imoko itebera, kubona ibintu by’uruzi biza mu ibere utonsa no kubona ibere ryahishije.

Kanseri ngo ni indwara ikira iyo imenyekanye kare, ari yo mpamvu abagore barengeje imyaka 35 n’abagabo barenge 40, bagirwa inama yo kwipimisha nibura rimwe mu mwaka ngo barebe uko bahagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka