Abarwaye indwara yo kujojoba bagiye kuvurwa ku buntu

Niba uri umubyeyi ufite ikibazo cy’indwara yo kujojoba warwaye nyuma yo kubyara, ugiye kuvurwa wongere ugire ubuzima buzira umuze.

Ibitaro bya Kibagabaga
Ibitaro bya Kibagabaga

Ibitaro bya Kibagabaga biri mu mujyi wa Kigali byatangaje ko bigiye kuvura ababyeyi bose bafite ikibazo cy’iyo ndwara yo kujojoba.

Iryo tangazo rihamagarira ababyeyi barwaye kujojoba kuzajya kubonana n’abaganga b’inzobere mu kuvura iyo ndwara, kuva ku itariki ya 29 Mutarama kugeza ku ya 10 Gashyantare 2018.

Abo baganga b’inzobere bazaba baturutse mu gihugu cya Leta Zunze Umumwe za Amerika (USA).

Abo babyeyi bazavurwa ku buntu. Icyo basabwa gusa ni ikarita y’ubwisungane mu kwivuza ariyo Mitiweri. Ibindi birimo ifunguro, amafaranga y’urugendo, aho kurara byose bazabihabwa ku buntu.

Indwara yo kujojoba akenshi ifata abagore mu gihe barimo kubyara, bitewe no gukomereka agace k’umubiri kari hagati y’igitsina n’umwenge usohoteramo imyanda ikomeye.

Umubyeyi ugize ubwo burwayi ntiyongera kumenya ko ashaka kwihagarika cyangwa kwituma, bityo umwanda ugasohoka igihe icyo ari cyo cyose nta rutangira.

Ubwo burwayi butuma umugore ahabwa akato mu muryango kuko isuku ye iba igoye cyane bigatuma n’abandi bose bahora bamwinuba ndetse bakanamuhunga kubera umunuko.

Inkuru dukesha KT Press yaganiriye na Caritas Musanabera wo muri Nyaruguru warwaye kujojoba kuva muri 2009, agaruka ku buzima bubi yabayemo.

Agira ati “Sinajyaga menya ko nshaka kwituma byaba ibyoroshye cyangwa ibikomeye, byarizanaga igihe bishakiye. Ibyo byatumaga ngira impumuro mbi bityo sinifuze kuva mu nzu kuko abantu bampungaga. Ubwo buzima nabubayemo imyaka umunani yose.”

Arongera ati “Umugabo wanjye yari yarantaye. Yavugaga ko atashobora kurarana nanjye ku buriri bumwe, nahoranaga agahinda.”

Muri 2016 ngo ni bwo Musanabera yagiriwe inama yo kujya ku bitaro bya Ruhengeri kwivuza, agezeyo ngo yitaweho, aravurwa arakira mu gihe ngo yari yarabwiwe ko ari indwara idakira.

Caritas Musanabera wamaranye indwara yo kujobajoba imyaka umunani akaba ubu yarayikize
Caritas Musanabera wamaranye indwara yo kujobajoba imyaka umunani akaba ubu yarayikize

Umwe mu baganga bazi iby’iyo ndwara yo kujojoba, avuga ko kubaga uyirwaye bisaba nibura ibihumbi 250RWf, icyakora Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yashyizeho uburyo ivurwa ku buntu.

Immaculée Kantengwa, umubyaza mu bitaro bya Kibagabaga unakurikirana iby’iyo ndwara, avuga ko kuva muri 2009, muri ibyo bitaro hamaze kubagirwa abagore barwaye kujobajoba bakabakaba 3000.

Icyakora ngo kumenya umubare nyawo w’abarwaye iyo ndwara biracyagoye kuko abayifite badashaka kubigaragaza kubera ipfunwe.

Mu myaka itanu ishize, Ikigo Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’Abagore (IOWD), cyohereje mu Rwanda abaganga b’inzobere ku burwayi bwo kujojoba, babarura abantu 1.543, muri bo bavura 581.

MINISANTE mu ishami ryayo rikurikirana iby’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, ivuga ko kuva muri 2005, abagore 3.600 bavuwe indwara yo kujojoba.

Ubushakashatsi buvuga ko kujojoba ari indwara yica ariko ko umuntu ashobora kubana nayo igihe kirekire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka