Ibi babigarutseho ubwo iri huriro ryifatanyaga na Geraldine Trada Foundation mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi wahariwe abarwaye indwara zitandura.
Mutesi Trace Trada utuye mu Bwongereza, umwe mu bagize uruhare mu gutangiza umuryango Geraldine Trada Foundation, avuga ko ababyeyi bafite abana barwaye Diyabete bakwiye kubitaho kuko na bo bashoboye.
Yagize ati “Twebwe nk’ababyeyi dufite abana barwaye, dukwiye kumenya ubufasha bakeneye. Twebwe dufasha ababyeyi kumenya uko bafasha abana, kubamenya, kubaganiriza no kubahumuriza..... Bo bazi ko Diyabete ibabuza kwiga ariko ntibabuza kwiga kuko dufite urugero rw’uwize ubu akaba akora muri banki."
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ihuriro ry’imiryango irwaye indwara zitandura, Alphonse Mbarushimana, ashima uruhare rw’u Rwanda mu kurwanya Diyabete ariko agasaba ko bakomeza gufashwa kurushaho kuko ari uburwayi babana na bwo budakira.
Ati “Abarwayi babangamiwe n’uko bihenze kugera kuri za serivisi kuko ujyayo buri kwezi kandi ukitera imiti buri munsi. Hari kimwe cyatangiye cy’uko imiti bajya bayohererezwa mu rugo kuko bigishishwe uko bayifata."
Alphonse Mbarushimana agira inama abantu barwaye Diyabete gukomeza kwitwararika.
Yagize ati “Itabi ryongera ibyago byo kurwara indwara zitandura, ntabwo ari ukurinywa gusa ahubwo no kwicarana n’urinywa kuko byakongera ibyago. Imirire myiza cyane cyane ibitaciye mu nganda, gukora imyitozo ngororamubiri no kwakira ubuzima arimo."
Diyabete irimo amoko atatu: iya mbere ikomoka mu gisekuru nubwo bitabaho buri gihe. Ubwoko bwa kabiri buterwa n’ubuzima umuntu abayemo, mu gihe ubwa gatatu bwibasira abagore batwite bukaba bushobora kugenda igihe yabyaye.
Alphonse Mbarushimana avuga ko abagera kuri 50% banduye Diyabete baba batabizi, ari nayo mpamvu bakwiye kwipimisha kandi bikorwa ku buntu. Uyu munsi imiti myinshi ikenewe n’abarwaye Diyabete yishyurwa na RSSB.
Umuryango Geraldine Trada Foundation watangiye gukorera mu Rwanda kuva muri 2019.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose pe! Abarwayi ba Diyabete usanga bakoresha amafaranga menshi kubera guhora mubitaro kandi nubundi aruburwayi budakira ukibaza aho bazasiga imiryango yabo??? Usibye nibyo harabadakurikiranwa uko bikwiye kubera ikibazo cyamikoro ugasanga bagirwaho ingaruka mbicyane zituruka kuri Diyabete.