Abari barwaye Icyorezo cya Marburg bose barakize

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko abantu bose bari barwaye Icyorezo cya Marburg bakize ndetse mu Cyumweru gishize nta muntu n’umwe wigeze acyandura.

Mu makuru mashya yatanzwe na MINISANTE kuri uyu wa Gatanu, agaragaza ko kuva ku ya 01 kugeza ku ya 08 Ugushyingo mu bipimo 1390 nta numwe wigeze wandura Icyorezo cya Marburg, ndetse babiri bavurwaga bakize.

Abanduye bose hamwe bari 60 mu bipimo byose byafashwe uko ari 7408, abakize ni 51 biyongeraho babiri bari bakivurwa mu gihe abapfuye ari 15 gusa.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza kandi ko abakingiwe ari 1710, ubariyemo 81 bahawe urukingo mu cyumweru gishize.

MINISANTE ikomeza ivuga ko nubwo bimeze bityo, ingambo zo gukomeza kwirinda zigikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka