Abarenga miliyoni 33 bishwe no kutabona imiti mizima ya SIDA

Ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyafurike barenga miliyoni 33 bapfuye biturutse ku gukoresha imiti igabanya ubukana bwa SIDA itari umwimerere, ikibazo cyahurije inzego zitandukanye i Kigali ngo higwe uko ikoreshwa ry’iyi miti ryacika.

Dr Diane Gashumba minisitiri w'ubuzima w'u Rwanda
Dr Diane Gashumba minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda

Ibihugu bya Afurika byishyize hamwe bishyiraho ikigo (AMRH) kizafasha guhuza icungwa n’icuruzwa ry’imiti hagamijwe guca magendu yayo kuko yangiza ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi w’akanama gakuriye AMRH, Prof Mojisola Christianah Adeyeye, avuga ko kimwe mu bigamijwe ari ukugira ngo hatagira abantu bakomeza gupfa bazira imiti itujuje ubuziranenge.

Ati “Ntanze nk’urugero kuri SIDA, hari Abanyafurika barenga miliyoni 33 bapfuye mbere y’uko imiti mizima iboneka kuko hari abafataga iyo babonye. Ni yo mpamvu tugomba gushyiraho ingamba zikomeye z’umutekano w’imiti, hongerwa ingufu mu bigo biyigenzura kandi ikaboneka ihagije”.

Mu nama ya kane ya komite nyobozi y’icyo kigo ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa 10 Ukuboza 2018, bavuze ko ikindi kigamijwe ari ukugira ngo ibihugu bya Afurika byose bihurize imbaraga hamwe, bikore ku buryo abaturage babyo bagerwaho n’imiti yujuje ubuziranenge itabateza ibibazo.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yavuze ko ikibazo cy’imiti itujuje ubuziranenge gihangayikishije Afurika n’isi muri rusange ari yo mpamvu kigomba gushakirwa ibisubizo.

Abanyafurika bahagurukiye ikibazo cy'imiti itujuje ubuziranenge
Abanyafurika bahagurukiye ikibazo cy’imiti itujuje ubuziranenge

Yagize ati “Imiti itujuje ubuziranenge irahangiyikishije haba muri Afurika no ku isi muri rusange, kuko uyinyoye itamuvura ahubwo imuteza ibindi bibazo. Ni yo mpamvu tugomba kwishyira hamwe nka Afurika ngo tubikemure kuko iyo miti itagira umupaka nubwo abantu bagenzura”.

Arongera ati “Mu Rwanda nibura hari intambwe yatewe kuko twashyizeho ikigo gishinzwe iby’imiti n’ibiribwa (Rwanda Food and Drug Authority) gifasha gukumira magendu yayo. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima hari imiti tujya dufata igatwikwa n’abayinjije bagahanwa, kuba haje icyo ku rwego rwa Afurika rero ni ingenzi”.

Christophe Bazivamo, Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, we avuga ko icyo kigo kizatuma imiti igenzurwa bihagije ndetse inahendukire abayigura.

Ati “Niba hari umuti winjiye muri Afurika, wakorerwa ubugenzuzi ahantu hamwe ugahita woherezwa mu bindi bihugu bitabaye ngombwa ko buri gihugu kiwusuzuma kuko bitwara amafanga menshi bigatuma uhenda. Bizatuma rero ugera ku baturage utabahenze kandi bifashe mu gukumira imiti ya magendu itujuje ubuziranenge yangiza ubuzima bwabo”.

Abakuriye inzego zitandukanye batanga ibiganiro
Abakuriye inzego zitandukanye batanga ibiganiro

Akomeza avuga ko 70% by’imiti ikoreshwa muri furika ituruka hanze, kandi ko hari ibihugu byinshi bitagira ibigo biyigenzura yose, AMRH rero ngo ni igisubizo kuri Afurika.

Abitabiriye iyo nama irimo n’imiryango nyafurika itandukanye nka NEPAD, EAC n’iyindi ndetse n’abafatanyabikorwa ba Afurika muri icyo kibazo nka Bill and Melinda Gates Foundation, bazanareba n’icyakorwa ngo ibihugu bya Afurika byigire, bityo bigabanye imiti itumizwa hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka