Abarenga ibihumbi 90 bamaze kuvurwa muri “Army Week 2017”

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zamaze kurenza kure imibare zari zihaye z’abo zigomba kuvura muri gahunda ngaruka mwaka yazo ya “Army Week”.

RDF yavuye amaso abarenga ibihumbi 24 muri Army Week 2017
RDF yavuye amaso abarenga ibihumbi 24 muri Army Week 2017

Muri iyi gahunda, Ingabo z’u Rwanda zivurira abaturage ubuntu mu byiciro icyenda, zikabaga indembe ziba zisanganywe uburwayi butandukanye.

Muri “Army Week” y’uyu umwaka wa 2017, yatangiye tariki ya 04 Gicurasi ikaba ikinakomeje,Ingabo z’u Rwanda zimaze kuvura abantu babarirwa mu bihumbi 90440, biganjemo abarwayi b’amaso.

Abaganga b’amaso ba RDF bamaze kuvura abantu ibihumbi 24499,mu gihe zari zihaye intego yo kuvura ababarirwa mu bihumbi icumi gusa.

Abagore 3949 bahawe ubuvuzi rusange, mu gihe hateganywaga ababarirwa mu 3000 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwa “Army Week 2017”.

Abari bafite uburwayi busaba kubagwa muri abo bagore, Ingabo z’u Rwanda zimaze kubaga abagera kuri 201, mu gihe bari bateganyije kubaga abarwayi 200.

Mu buvuzi rusange bw’amagufa, abarwayi babarirwa muri 8170 bamaze kuvurwa ku buntu mu gihe muri “Army Week” yo muri 2016 bari bavuye ababarirwa mu 4000 gusa.

Muri iki cyiciro cy’ubuvuzi rusange bw’amagufa, abarwayi 500 by’abari bateganyijwe, bahawe serivisi yo kubagwa, mu gihe ubundi hari hitezwe ko hagomba kubagwa abarwayi 300 gusa.

Muri Army Week 2017 hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abaturage mu buhinzi
Muri Army Week 2017 hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abaturage mu buhinzi

Maj John Bukuru, Impuguke mu buvuzi bw’indwara z’amatwi, izo mu mazuru n’izo mu muhogo mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, yatangarije KT Press ko bahuye n’abarwayi benshi.

Agira ati “Twahuye n’abarwayi benshi muri zimwe muri serivisi turimo gutanga, cyane nko mu buvuzi bw’amaso aho twavuye umubare munini w’abantu barebaga imirari.”

Hari ubwo usanga bibasaba kugeza mu gicuku kuko twiyemeje kuvura abarwayi bose batugana.”

Akomeza avuga ko bahuye n’umubare munini w’abantu bafite ibibazo by’amaso mu Karere ka Nyagatare kuko kugeza ubu nta serivisi z’ubuvuzi bw’amaso zitangirwa muri ako karere.

Muri Army Week 2017, RDF kandi yubutse ibiraro binini, isana n'ibyari bimaze gusaza.
Muri Army Week 2017, RDF kandi yubutse ibiraro binini, isana n’ibyari bimaze gusaza.

Muri iyi “Army Week”, itsinda ry’abaganga ryageze mu bitaro 58 no mu bigo nderabuzima bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu zitanga serivisi z’ubuzima ku buntu.Kugeza ubu, Intara y’Iburasirazuba yose bayigezemo.

Muri buri karere, ibikorwa bya “Army Week” byageze nibura mu bitaro bimwe (one hospital) no mu bigo nderabuzima bibiri.

Ku barwayi basanga bagomba gukomeza kwitabwaho nyuma yo kuvurwa muri “Army Week”, bandikirwaga imiti, bakoherezwa ku bitaro biri hafi aho ngo bikomeze kubitaho.

Uretse serivisi z’ubuzima, muri “Army Week” Ingabo z’u Rwanda zikora n’ibikorwa byo kubaka ibikorwa remezo birimo ibiraro n’imihanda, zikanafatanya n’abaturage mu guhinga bimwe mu bihingwa bibafitiye akamaro.

Muri Army Week 2017, RDF yanarwanyije nkongwa idasanzwe yari yibasiye ibigori hirya no hino mu gihugu
Muri Army Week 2017, RDF yanarwanyije nkongwa idasanzwe yari yibasiye ibigori hirya no hino mu gihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka