Abanyeshuri ni bo benshi bitabiriye ubukangurambaga bwa RSSB bwo gutanga amaraso

Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) hamwe n’Ikigo cyigenga cyita ku buzima Health Sector Collective Outreach (HESCO), byashoje ubukangurambaga bw’iminsi itanu bwo gufatanya n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) gutanga amaraso.

RSSB ivuga ko yashimishijwe n'ingano y'amaraso yatanzwe mu bukangurambaga bwakozwe muri iki cyumweru
RSSB ivuga ko yashimishijwe n’ingano y’amaraso yatanzwe mu bukangurambaga bwakozwe muri iki cyumweru

RSSB ishima ko muri ubu bukangurambaga bwatangiye ku wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021, hakusanyijwe udusashe turenga 300 nk’uko byari biteganyijwe.

Iyi gahunda yiswe “RSSB KIGALI BLOOD DONATION HEROES DRIVE" yasojwe aho yaberaga i Kigali ahakorera Ishami rya RBC rishinzwe gutanga amaraso, ariko abafite umutima utabara bakangurirwa gukomeza kujyayo igihe cyose bagatanga amaraso ku barwayi.

Iyo gahunda yitabiriwe cyane n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza, harimo 90 biga mu kigo cya St. Andre i Nyamirambo, 50 bo muri Kaminuza ya ULK, ndetse n’abandi bake bake bo muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti (UNILAK) n’ iya Mudende(AUCA).

Ubukangurambaga bwa RSSB, HESCO na RBC kandi bwitabiriwe n’abanyamakuru bakorera ibigo bitandukanye, ndetse n’abakozi bo mu turere tugize umujyi wa Kigali. 

Urwego RSSB n’abo bafatanyije bavuga ko bishimiye kuba barengeje udusashe tw’amaraso 300 (units) nk’uko ari wo muhigo bari bihaye, banashima urubyiruko n’abandi bitabiriye gutanga amaraso ku barwaye.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Itumanaho n’Ubukangurambaga muri RSSB, Marie Claire Uwera yagize ati “Turashima buri wese watanze amaraso yo gufasha abandi bayakeneye mu bitaro bitandukanye, tugashishikariza buri wese cyane cyane abakiri bato gukomeza kugira uruhare ruhoraho muri iki gikorwa gitabara ubuzima bwa benshi.”

Rubagumya Donnah uhagarariye Umuryango HESCO yavuze ko intego nyamukuru y’ubu bukangurambaga yari iyo gukangurira abaturage kumenya agaciro ko gutanga amaraso.

Abakozi mu turere tugize Umujyi wa Kigali na bo bitabiriye gutanga amaraso
Abakozi mu turere tugize Umujyi wa Kigali na bo bitabiriye gutanga amaraso

Yavuze ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima, ashimangira ko banyuzwe no kubona ubwitabire buhagije.

Rubagumya avuga ko kizira kugurisha amaraso kuko ngo nta muntu ugurisha ubuzima, igishoboka gusa akaba ari ukuyatanga ku bushake mu buryo buhoraho kandi batishyurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka