Abanyarwanda ntibitabira kwivuza ihungabana

Abanyarwanda bamaze kumenya ibibazo biterwa n’ubwoko butandukanye bw’ihungabana ariko ntibatera intambwe yo kwegera abaganga babisobanukiwe ngo babafashe.

Prof Sezibera avuga ko nubwo abenshi basobanukiwe n'ibibazo by'ihungabana ngo hakiri ikibazo cyo kutamenya aho bajya kwivuriza
Prof Sezibera avuga ko nubwo abenshi basobanukiwe n’ibibazo by’ihungabana ngo hakiri ikibazo cyo kutamenya aho bajya kwivuriza

Bitangazwa n’abagize ihuriro ry’abize iyigamimerere n’imyitwarire mu Rwanda, bemeza ko ubu bumenyi babukuye ku bibazo u Rwanda rwanyuzemo birimo na Jenoside n’ingaruka zayo.

Prof. Sezibera Vincent umuyobozi w’ihuriro ry’abize iyigamimerere n’imitekerereze mu Rwanda, avuga ko Abanyarwanda benshi bamaze gutahura umuntu ufite ikibazo cy’ihungabana ariko ugasanga batamukangurira kwivuza.

Yagize ati “Uhura n’umuntu yaba yarize cyangwa atarize, akakubwira ko runaka afite imyitwarire ituruka ku ihungabana.

Uyu mwanya rero ni uwo kubwira abantu gutinyuka bakivuza, bakamenya ko agahinda kakubuza kuzinduka ujya guhaha atari ako kwicarana, ahubwo wakagombye kujya kureba ugufasha.”

Byatangarijwe mu ihuriro ryitabiriwe n'abaturutse mu bihugu binyuranye ku isi
Byatangarijwe mu ihuriro ryitabiriwe n’abaturutse mu bihugu binyuranye ku isi

Usabimana Hawa, umwe mu bize iyigamimerere n’imitekerereze, avuga ko ibibazo by’ihungabana ari uburwayi kimwe n’ubundi, agasaba abaturage bose kugana abisobanukiwe bakabafasha mu gihe hari abahuye naryo.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yahagurukiye iki kibazo, ishyiraho uburyo bwo gukwirakwiza abaganga b’inzobere mu mimerere n’imitekerereze ya muntu ku bigonderabuzima n’ibitaro. Hakiyongeraho n’imiryango itegamiye kuri leta ifite abasobanukiwe iby’ubwo buvuzi.

Muri abo harimo abakorera mu nzego z’ubuvuzi muri MINISANTE,abakorera mu miryango itari iya leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo.

Byatangarijwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu, yari iteraniye i Kigali kuva ku itariki 15 Ugushyingo 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka