Abanyarwanda bashobora guhabwa urukingo rwa COVID-19 mu mezi atatu - MINISANTE
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko ku ikubitiro Abanyarwanda 20% bafite ibyago byo kwandura COVID-19 ari bo bazakingirwa urukingo rukigera mu gihugu mu mezi atatu ari imbere.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko imyiteguro yo kwakira urukingo imeze neza kandi hari guhugurwa abakozi bazakingira, ndetse n’ububiko bw’inkingo buhagije kugira ngo nirumara kuboneka Abanyarwanda bazatangire kuruhabwa ku buntu.
Minsitiri w’Ubuzima atangaza ko ibyiciro by’abarwayi b’indwara karande, abageze mu za bukuru, n’ibyiciro by’ahahurira abantu benshi nko kwa muganga, inzego z’umutekano, abacuruzi n’abakora ku mipaka ari bo bazaherwaho bahabwa urukingo rwa COVID-19.
Dr. Ngamije avuga ko Leta y’u Rwanda iri muri gahunda y’ibihugu 96 byiyandikishije mu kigo cyashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, kandi u Rwanbda rwamaze kwiyandikisha no kugaragaza imibare y’inkingo zikenewe.
Avuga ko usibye izo nkingo zo mu Muryango w’Abibumbye, u Rwanda ruzanashaka inkingo mu bihugu by’inshuti kandi ko ruzaza mu bihugu bya mbere muri Afurika mu guhabwa izo nkingo.
Avuga ko ububiko bukonjesha inkingo bwamaze gutegurwa aho zizagezwa hose haba ku nkingo zikonjeshwa cyane kugeza munsi ya dogere serisiyusi 70 munsi ya zeru, n’izindi nkingo zitagoranye zikazabikwa mu buryo busanzwe.
Avuga ko abakozi bo kwa muganga bazakingirirwa aho bakorera, naho abarwayi b’indwara karande bakaba bari gukorerwa ibarura kugira ngo bazasangwe aho bari bakingirwe kandi ku buntu.
Agira ati “Urukingo nirumara kugera mu gihugu hazarebwa abafite ibyago byo kwandura, ahari abantu hari ubucucike bwinshi, abapolisi, muri gereza, ahantu hose hari ubucucike bwinshi urukingo rukazabageraho, ku ikubitiro rukazahabwa 20% by’Abanyarwanda ariko turateganya kuzaragera kuri 60% by’abazahabwa urukingo”.
Urukingo ruzaba rwizewe ntawe ukwiye kugira ubwoba
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko hari byinshi by’impuha bigenda bivugwa ku rukingo rwa COVID-19 ariko abantu bakwiye kubyima amatwi, kuko u Rwanda rwahisemo inkingo zimeze neza kandi zizewe kandi izo nkingo zizaba zemewe ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo zihabwe abaturage.
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko inkingo ziri gukorwa zageragejwe mu byiciro byose bisabwa mbere y’uko zihabwa abantu, ku buryo ntawe bikwiye kuba bitera ubwoba ko rwagira ingaruka zidasanzwe ku buzima.
Avuga ko hari abaterwa inkingo bakagira ibibazo byoroheje bitewe n’umubiri w’umuntu kandi ko inkingo zitagira ingaruka ku bantu bose.
Avuga ko hazabaho ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage hakurikijwe amakuru azaba agezweho urukingo rumaze kugera mu gihugu.
Agira ati “Tuzagira igihe cyo kubisobanura ibivugwa byinshi si ko aba ari ukuri, nitumara kwakira urukingo tuzasobanurira abantu, urukingo ruzatangwa ni urukingo rwizewe ntawe ukwiye kuba abigiraho impungenge”.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeza gusaba Abanyarwanda kwitwararika ku ngamba zo kwirinda COVID-19, kugira ngo urukingo ruzasange ari bazima kuko rudahabwa umuntu urwaye bikaba biteganyijwe ko mu mezi atatu ari imbere ruzaba rwageze mu Rwanda.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Mukomere, Minister yibagiwe ko no muri za Kiliziya n’amatorero hahurira abantu benshi kdi ko abasaserdoti bahura n’abo bashinzwe benshi.
Abayobozi b’amatorero n’amadini ni kimwe n’abaganga cg Ababa kuri za gasutamo kuko bahura n’abantu benshi kdi kenshi.
Ubwo rero mu bahabwa urukingo Ku ikubitiro ntibakwibagirwa abayobozi b’amadini n’amatorero.
Urugero nka padiri yanduye adafite ubwirinzi buhagije yakwanduza imbaga nyamwinshi mu gikorwa cy’amasakramentu atangwa.
Gusa ikizere nuko umupadiri cg umuganga bahora batekereza kurengera abo bashinzwe haba kuri Roho no Ku mubiri. Ariko abo nibo bakabaye ab’ibanze mu guhabwa urukingo kuko nibo ba mbere bahura n’abantu benshi kdi kenshi. Bityo urukingo rukigera mu Rwanda Abaganga,Abapadiri,abapolisi,abarwye indwara z’akarande nka Sida,diabetes,... Aribo bazaheraho kugira ngo ubuzima bukomeze mu mahoro.

Uyu mu ministre arasa nunaniwe cyaneeee!