Abanyarwanda barakangurirwa gutunga mitiweli kuko ari ukwihesha agaciro

Minisitiri w’intebe arakangurira Abanyarwanda gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle se Santé), kuko umubare w’abamaze kuyatanga mu Rwanda ukiri muto kandi ari ngombwa kuyatanga kugira ngo umuntu ajye aboba uko yivuza bimworoheye.

Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe umuryango, mu karere ka Burera, tariki 08/11/2012, Dr.Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko Abanyarwanda bamaze gutanga amafaranga ya Mitiweli, ukuyemo abayitangirwa la Leta, bagera kuri 33,5% gusa.

Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aratubwira ati “twiheshe agaciro”. Utaratanga Mitiweli kugeza uyu munsi ubwo agaciro ni akahe? Mu Rwanda hose umuturage utaratanga mitiweli agaciro twihesha ni akahe? Niturwara bizagenda gute? Kandi kurwara byo birizana.

Nndagira ngo abaturage mwese mbashishikarize mukubite inzu ibipfunsi nziko uburyo buhari ikibuze ni ubushake. Ndifuza ko ubushake buza mbere y’ibindi byose, icyo mwakora cyose mugatange Mituelle de Santé kugira ngo mwivuze mugire ubuzima bwiza, igihugu, guverinoma ibifuriza mwese”.

Minisitiri Dr. Habumuremyi yakomeje kandi asaba abayobozi gukangurira abaturage gutanga mitiweli ,kugira ngo mu gihe cya vuba abagomba kuyitanga babe bayitanze. Asaba abo bayobizi kutaryama kandi hari abaturage bataratanga mitiweli.

Ati “Kuva ku mukuru w’umudugudu ufite imiryango itaratanga mitiweli, akaba yicaye akaryama agasinzira! Umuyobozi w’akagari, umuyobozi w’umurenge, uw’akarere, uw’intara ndetse na Minisitiri w’intebe tukaryama tugasinzira dufite abaturage…badafite Mituelle de Santé!

Abayobozi twese ndagira ngo twisubire ho dukangurire abaturage kugira ngo Mituelle de Santé rwose mu gihe cya vuba abagomba kuyitanga bose bazabe bayitanze”.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bahamya ko ahanini igituma bamwe badatanga mitiweli, ari uko amafaranga yiyongereye ku buryo ku muryango ufite abana benshi usanga kubona ayo mafaranga bigorana.

Hari abandi baturage bo mu karere ka Burera badatanga amafaranga ya Mitiweli kuko bajya kwivuza magendu muri Uganda, bagatanga amafaranga macye.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka