Abanyarwanda baba muri Mozambique batanze arenga miliyoni 22Frw yunganira Mituweli

Bamwe mu Banyarwanda baba muri Mozambique bahaye Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) Amadolari ya Amerika (USD) 20,594 (asaga miliyoni 22 z’Amanyarwanda (Frw), akaba yagenewe kunganira gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé).

Ambasaderi w'u Rwanda Muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe
Ambasaderi w’u Rwanda Muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe, avuga ko ayo mafaranga yatanzwe n’ababarirwa hagati ya 400-500 mu Banyarwanda bakorera muri icyo gihugu,
bari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi 10.

Avuga ko ubwitange bwo gushyigikira Igihugu cyabo buzakomeza kwiyongera, ndetse bakarenga gutanga inkunga hakazamo n’ishoramari.

Ambasaderi Nikobisanzwe ati "Muri Mozambique hari Abanyarwanda benshi cyane kandi bakunda Igihugu, bikorera ku giti cyabo, bafite ubushake bwo gufatanya n’abandi, barimo kwishyira hamwe bagashinga ibigo kugira ngo barebe ibyo bakorera mu Rwanda no muri Mozambique".

Bakiriwe muri RSSB
Bakiriwe muri RSSB

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko bazakorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) hamwe n’izindi nzego, kugira ngo barebe abagikeneye kwishyurirwa Mituweri.

RSSB ivuga ko umwaka wa 2022/2023 (ugarukira muri Kamena), ugiye kurangira Abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza bageze hafi kuri 90%.

Icyo kigo kivuga ko ikigega cya Mituelle de Santé kirimo kongerwamo amafaranga, kugira ngo indwara zishingirwa n’iyo gahunda ziyongere, kandi gahunda yo kwishyura ibitaro n’ibigo nderabuzima ikaba ngo irimo kwihutishwa, ku buryo bitazajya birenza iminsi 15.

Batanze asaga miliyoni 22Frw
Batanze asaga miliyoni 22Frw

Rugemanshuro ati "Hari urubuga mwumvise bita ’kwivuza’ ruzafasha mu myishyurire, mu mikoranire, kubarura za fagitire bikaba ku gihe. Muribuka igihe zagezaga amezi atandatu (zitarishyurwa), ubu tugeze muri rusange ku minsi 60 (amezi abiri)".

Avuga ko mu igeragezwa ririmo gukorwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima 35 hirya no hino mu Gihugu, bashoboye kwihutisha kwishyura bikozwe mu minsi itatu.

Gutinda kwishyura ibitaro n’ibigo nderabuzima ni imwe mu mbogamizi Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yagaragaje ko ituma abarwayi batabonera imiti kwa muganga, bigatuma boherezwa kuyishakira hanze muri za farumasi, aho ubwisungane mu kwivuza budakora.

RSSB ivuga kandi ko irimo gukorana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), kugira ngo serivisi itanga zirimo iyo kwizigamira muri Ejo Heza, zigere ku Banyarwanda batuye hirya no hino ku Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka