Abanyamisiri basoje ubufasha mu buvuzi mu Rwanda barifuza kubukomeza

Ikipe y’abaganga batandatu b’Abanyamisiri basoje icyumweru cy’ubufasha batangaga mu bikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda, barifuza ko byakomeza byashoboka hakanashyirwaho ishuri ry’ubuvuzi ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Izi nzobere mu kubaga zaje mu Rwanda gutanga ubufasha mu bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK), mu bice birimo kubyaza, kubaga indwara zo mu mutwe, amenyo n’umutima.

Nyuma y’icyumweru bavura banahugura abaganga bo mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki 18/05/2012 nibwo bazasubira iwabo, ariko barifuza kuzajya bagaruka kuko bavuga ko bakunze umuco w’Abanyarwanda.

Igikorwa cyo kubasezeraho cyabaye kuri uyu wa kane tariki 17/05/2015, uwari ubahagarariye yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye kugira ngo n’Abanyarwanda bagire impuguke mu buganga.

Ati: “Turifuza ko habaho ubundi bufatanye ku buryo Guverinoma yacu n’iy’u Rwanda byashyiraho ishuri ry’ubuganga. Twizera ko mu myaka iri imbere u Rwanda ruzaba ruhagaze neza mu gice cy’ubuvuzi bitewe n’imbaraga zishyirwamo”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yijeje ko hagiye kubaho amasezerano hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’Ambasade ya Misiri, ku buryo hazajya haza ibyiciro bikurikirana.

Binagwaho yibukije ko hasanzwe bariho ubufatanye hagati y’u Rwanda na Misiri mu bijyanye n’ubuvuzi. Hari gahunda y’igihe gito yo guhugura abaganga baturuka mu Rwanda ndetse na burusi zo kwiga ubuganga zihabwa abana b’abakobwa.

Aba baganga batashye bamaze kuvura abantu bagera kuri 50, barimo ababyeyi batwite 16, abana umunani n’abandi barwaye indwara zitandukanye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka