Abanyamadini bagenda barushaho kumva ko kuringaniza imbyaro ari ngombwa

Nubwo mu gihe cyashize hari amadini amwe namwe yari atsimbaraye atemera uburyo bwo kuringaniza imbyaro hakoreshejwe uburyo bita ubwa kizungu, ubu ahenshi mu bitaro no mu bigo nderabuzima by’amadini hatangirwa izo serivisi.

Nubwo batabyerura mu nsengero zabo, abanyamadini ngo baba baramaze kubona ko kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abatuye u Rwanda ari ngombwa uko byakorwa kose kandi mu mahoro.

Umupasiteri wo mu idini rya ADEPR, ukorera mu mujyi wa Muhanga yadutangarije ko nubwo atabwiriza abantu kunywa ibinini cyangwa kwiteza inshinge, azi neza ko hari abatashobora gukoresha uburyo bwa kamere, bityo bakaba bakwiye kwihitiramo uburyo bwabafasha.

Uko kuterura ngo bagaragaze ko bemera buriya buryo bwa kizungu bigaragara no muyandi madini, ndetse amwe afite amavuriro akaba ahitamo kubaka amazu atangirwamo izo serivisi ahategeranye n’amavuriro yabo.

Urugero ni nko ku bitaro bya Kabgayi aho izo serivisi zubakiwe inzu ahitwa i Gahogo (poste de santé de Gahogo).

Kuri bamwe mu bagana ayo ma serivisi, ngo ibyo ni nk’ikimenyetso kigaragaza ko amadini yari akwiye kugira ibyo ahindura mu mico yayo bitakijyanye n’igihe, kuko hari ibyo bita icyaha kandi ari ukurengera ubuzima bw’abantu.

Kuringaniza imbyaro ni inzira iboneye kugira ngo buri muntu abyare abo ashoboye kurera kandi ababyarire igihe abikenereye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka