Abantu babiri ni bo bari kuvurwa icyorezo cya Marburg

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko abantu babiri gusa ari bo basigaye bari kuvurwa icyorezo cya Marburg.

Mu bipimo 186 byafashwe kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, nta muntu mushya wanduye ndetse ntawapfuye.

Inkingo zatanzwe ni 11 mu gihe muri rusange izimaze gutangwa ari 1629.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kandi ko guhera tariki ya 1 Ugushyingo 2024, amakuru mashya kuri Virusi ya Marburg, azajya atangazwa buri cyumweru bitandukanye n’uko yatangazwaga buri munsi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka