Ibihugu 15 nibyo byitabiriye inama y’iminsi itatu ibera i Kigali muri Serena hotel, inama igamije kurebera hamwe uburyo inkunga y’ikigega Global Fund kigenera ibyo bihugu ikoreshwa.
Kugeza ubu Tanzaniya, Kenya ndetse n’u Rwanda bikaba biri mu bihugu bicunga, bikanakoresha neza inkunga bihabawa n’iki kigega akaba ari nayo mpamvu u Rwanda rwakiriye iyi nama kugirango abahabwa iyi nkunga bungurane ibitekerezo ,basangire ubunararibonye bityo naho imicungire ikigenda nabi bigire kubandi.
Afungura iyi nama, Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes BINAGWAHO yashimiye abayitabiriye, anashima ubufatanye bwiza ikigega global fund kigaragariza ibihugu by’afrika birimo n’u Rwanda, abasaba kugerageza gukoresha neza inkunga bihabwa, hitabwa cyane cyane ku micungire myiza yayo mu rwego rwo gukumira impamvu izo ari zo zose zatuma iyi nkunga idakora icyo yagenewe. Dr BINAGWAHO yanagarutse kukamaro kanini inkunga ya global fund imarira urwanda nabanyarwanda cyane cyane mu rwego rw’ubuzima yagize ati:”iyo tuba tutarabonye inkunga global fund yaduteye ntabwo urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruba ruri ku rugero ruriho ubu”
Nkuko Dr NGAMIJE ushinzwe imicungire y’ imishinga muri Global Fund yabitangaje ngo kuva mu mwaka w’2003 iki kigega gifasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye, ibi ibikorwa bikazarangira bifite agaciro ka miliyoni 750 y’amadorali ni ukuvuga miliyari 450 z’amanyarwanda, kugeza ubu ibimaze gukorwa bikaba bifite agaciro kangana na miliyoni 450 y’amadorali ni ukuvuga miliyari 270 z’amafaranga y’u Rwanda.
Imicungire n’imikoreshereze y’inkunga ya Global Fund ngo hari aho itagenze neza bitewe ahanini no kudategura imishinga neza, gutanga amasoko mu buryo butari bwo, ruswa…,ariko ngo kuba u Rwanda rwarashoboye kwigobotora ibi bibazo, ni ukubera imiyoborere myiza, imikoranire y’inzego zitandukanye zirimo urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, urwego rw’umuvunyi tutibagiwe n’ishami ryihariye ministeri y’ubuzima yashyizeho rishinzwe kugenzura imicungire nimikoreshereze y’iyi nkunga.
Ikigega Global Fund gitera inkunga u Rwanda muri gahunda zitandukanye z’ubuzima zirimo kurwanya SIDA, Igituntu na Maralia.
Marie Josée IKIBASUMBA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|