Abantu 828 barikebesheje mu byumweru bibiri ku kigo nderabuzima cya Nyamagabe
Ku bufatanye n’ingabo z’igihugu, umuryango uharanira inyungu rusange wa JHPIEGO n’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe, abantu bagera kuri 828 babashije guhabwa serivisi zo kwikebesha (kwisiramuza) ku buntu, kuva tariki 18-29/11/2013.
Nk’uko bitangazwa na Mwizerwa Jean de Dieu, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe, ngo iki gikorwa cyo gukeba abagabo kiri muri gahunda zo kubafasha kwirinda indwara zinyuranye zishobora gufata abagabo badasiramuye ndetse n’izo bakwanduza abo bakorana imibonano mpuzabitsina kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko bigira akamaro.
Ati “Gusiramura abagabo ni kimwe mu bikoreshwa mu kwirinda indwara zifata mu myanya ndangabitsina by’umwihariko ku mugabo, ariko kandi binagabanya ibyago byo kwandura virusi itera sida. Binagabanya kandi ibibazo byo kuba abagabo bakwanduza abagore babo kanseri y’inkondo y’umura, dore ko byagaraye ko ari imwe muri za kanseri zihitana abagore benshi mu Rwanda”.

Nubwo abantu bagera kuri 828 aribo babashije gusiramurwa gusa, ngo abari biyandikishije babikeneye basaga 1000 akaba ariyo mpamvu biteganijwe ko abasigaye bazasiramurwa mu cyumweru cyo kuva tariki ya 09-14/12/2013, ndetse hakaba hari n’abandi bakigaragaza ubushake bwo kwikebesha.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe avuga ko nyuma ya kiriya cyumweru uzakenera kwikebesha azajya abagana gusa ngo azajya yishyura mu gihe hataraboneka ubundi bufasha ngo bikorerwe ubuntu, bityo bigere ku bantu benshi.
Akomeza ashishikariza abagabo kwisiramuza ndetse badasize n’abana babo kuko ari ingenzi ku buzima, ndetse n’abagore bakabigiramo uruhare kugira ngo abagabo babo n’abana babo babyitabire.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|