Abantu 70 bafunzwe bazira gukorera ku byangombwa bihimbano by’ubuforomo n’ububyaza

Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) yizihije Umunsi mpuzamahanga wahariwe Abaforomo, yamagana abo ivuga ko bakinira ku buzima bw’abantu, nyuma yo gufatanwa ibyangombwa byo gukora by’ibihimbano.

Abayobozi ba NCNM na RNMU bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi ba NCNM na RNMU bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Mu kiganiro NCNM yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Umwanditsi Mukuru wayo, Innocent Kagabo, yavuze ko hamaze gufatwa abagera kuri 70 bashinjwa gukorera ku byangombwa by’ibyiganano.

Itegeko rigenga NCNM rigena ko umuntu ufite impamyabumenyi ifitanye isano n’ubuvuzi, agomba kongeraho n’icyemezo cy’uko yatsinze ikizamini cyerekana ko ashoboye umwuga w’ubuforomo cyangwa ububyaza.

Kagabo agira ati "N’ubwo waba ufite impamyabumenyi ntabwo wajya gusaba akazi ngo ukemererwe udafite icyo cyangombwa, ni yo mpamvu abatsindwa usanga bajya mu Biryogo gushaka ibyangombwa by’ibihimbano, barabyigana ugasanga bisa n’ibyacu".

Kagabo avuga ko abafatanywe ibyangombwa byo kwiyitirira ubuforomo cyangwa ububyaza bagejejwe mu Bugenzacyaha(RIB), ndetse ko buri kwezi hafatwa nka babiri cyangwa batatu.

Umuforomo uyobora abandi ku Bitaro bya CHUK, Muhimpundu Rutayisire Diane, avuga ko gukora udafite icyemezo cya NCNM ari ugukinira ku buzima bw’abantu.

Abaforomokazi n'Abaforomo bagaragaza imbogamizi zo gukora amasaha menshi n'umushahara muto utajyanye n'igihe
Abaforomokazi n’Abaforomo bagaragaza imbogamizi zo gukora amasaha menshi n’umushahara muto utajyanye n’igihe

Yakomeje agira ati "Uburyo twapfukaga ibisebe mu myaka 10 bwarahindutse, NCNM igomba kureba ko ufite ubumenyi bujyanye n’igihe, kugira ngo udashyira ubuzima bw’abantu mu kaga".

Umukuru w’Inama y’Ubuyobozi ya NCNM, Marie-Providence Umuziga, avuga ko baha umuntu uburenganzira bwo gukora akazi k’ubuforomo n’ububyaza bizeye neza ko afite ubushobozi bwo guha abarwayi ubuvuzi bufite ireme.

Kubona icyo cyemezo cy’imikorere cy’ubuforomo n’ububyaza bisaba gukora ibizamini bitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe Abaforomokazi n’Abaforomo wabaye uwo kugaragaza ibibazo bafite mu mwuga wabo, birimo kuba bakora amasaha menshi abarirwa hagati ya 50-60 mu cyumweru, ariko bagahembwa make.

Ni mu gihe abandi bakozi ba Leta ubu batajya barenza amasaha 40 mu cyumweru, kuko batangira akazi saa tatu za mu gitondo aho kugatangira saa moya n’igice nk’uko byahoze.

Umukuru w’Umuryango w’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU), André Gitembagara agira ati "Ni twe dufite imibereho itaryoshye kuko duhembwa amafaranga atagendanye n’uko isoko riteye ubu".

Umubare w’abaforomo n’ababyaza mu Gihugu ubu uragenda uzamuka n’ubwo ngo bakiri bake, kuko abaforomo ubu bageze kuri 14,227 mu gihe ababyaza ari 2,110. Kugeza ubu umuforomo umwe mu Rwanda avura abaturage 1,261.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Mwiriwe! igitekerezo cyanjye ndasaba leta rwose kubirebaho abantu bakora umwuga wubuvuzi bafashwe nabi ubusanzwe tuziko uriyamwuga umuntu yakawukoze atekanye bityo agatanga ubuvuzi bufite ireme. muminsi yashize murazinezako hariho imvugo igira iti ’BATUBESHYE KOBADUHEMBA NATWE TUBABESHYEKO TUBIGISHIRIZA’ ese koko birakwiyeko iyomvugo yagera kwa muganga? kabaragahomamunwa. ikindi gitekerezo cyanjye nuko NCNM ifatanyije na RNMU barebukuntu bategura ikizami cyabifuza kwinjira mumwuga arikizami atarukugirango abanyarwanda bate umutwe nukuri ndabivuga kuko harinzego zigenzura imitegurire yikizami ntizakora biriya ngaho nawe gutegura ibibazo ijana mumasaha abiri kdi bya choix multiple. ese koko iyomitegurire nkuko bivugwa ko harikibyihishe inyuma ahontibyabaribyo. byababiteye agahinda urugero mukizamini cyubushize hakoze abasaga 500 hatsinda abatagera kuri 30 koko abobantu bose nabaswa? usaba copies yawe ngo ishyura amafaranga ibi rero njye simbibonamo transparence. murakoze

KOMEZUSENGE Cyprien yanditse ku itariki ya: 15-05-2023  →  Musubize

Ese ko burigihe havugwa umuforomo n’ umubyaza abakora Kwa Muhanga bize ibindi ntibitabweho,mugangax adafite abamwunganira yakora weyine? Ex: cashier’s,accountants,social workers,.......... Ubushize abaforomo na labo barabongeje abandi barasigara.ese ibiciro ntibireba abahaha Bose? Mudufashe.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2023  →  Musubize

hello iki kibazo cya amafranga menshi mu RAHPC mukirebeho kandi munadufashe habeho ko natwe license duhabwa mu RAHPC tugura Fr 40000 na 50000 natwe bayiha imyaka 5

ND yanditse ku itariki ya: 15-05-2023  →  Musubize

Igitekerezo kigendanye nicyifuzo nuko mwashyirimbaraga muri kiriya kintu kigendanye no kwiyandikisha dukora biriya bizamini hubahirizwa ishyirwaho rya 5000 mukwiyandikisha kubantu bapima ibizamini kwa muganga nta robanura ririmo nkuko Ku baforomo bimeze byaravuzwe ariko ntibirashyirwa mu bikorwa twifuzaga ko byatangirana nikizamini cyizakurikira mu kwa 7 mudufashe kuko duhembwa ntabusumbane bubayeho murakoze mudukorere ubuvugizi kuko ariya mafranga ibihumbi 50000 Ku ba Lab _technicien Ari menshi

Alias Labo technicienne yanditse ku itariki ya: 15-05-2023  →  Musubize

Ibi sibyo barabeshya niba binabaho ni cases zimwe na zimwe tutazi aho baca bajya gutanga iyo kofi .

Clemence yanditse ku itariki ya: 15-05-2023  →  Musubize

Ko numva abaforomo bavugako niyo wakwiga Ute kiriya kizami NCNM itanga gitsinda umuntu wifite ku ikofi? Muzabikurikirane neza kuko ibyo byaba aribyo bishyira ubuzima bwaci mu kaga
Ikindi Kandi impamvu bajya mubiryogo nuko bashyirwaho amananiza kubururyo badashobora gutsinda byoroshye.

Emmanuel HITIMANA yanditse ku itariki ya: 14-05-2023  →  Musubize

nikokuri utaziranye numuntu ntibikunda kugitsinda, ikindi imitegurire yacyo nukugirango biyerurutse bagaragazeko bakorera muri transparence kdi bwahe bwokajya

KOMEZUSENGE Cyprien yanditse ku itariki ya: 15-05-2023  →  Musubize

Ariko mbona ibiciro byibintu byikorera update.ese nagaciro kabantu bazikorere update?!kombona itegeko rigena umushahara (fatizo)ryananiranye?

Kimkim yanditse ku itariki ya: 13-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka