Abantu 15 bamaze gukira Marburg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024 abandi bantu batatu bakize indwara ya Marburg, abamaze gukira bose hamwe baba 15. Kuri uwo munsi nta wapfuye azize Marburg, nta n’uwanduye mushya wabonetse, abarimo kuvurwa ni 30.

Indwara ya Marburg mu Rwanda imaze kuboneka mu bantu 58. Abantu 13 muri bo barapfuye.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko kuva hatangazwa ko indwara ya Marburg yageze mu Rwanda, abarwayi bashya n’abo bahuye bagiye baboneka muri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, bose bashyizwe mu kato kandi bitabwaho n’abaganga.

Ibipimo bifatwa bigaragaza ko iyi ndwara itakwiriye mu Gihugu.

Ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gukingira abantu indwara ya Marburg, ikaba yarahereye ku bakozi bo kwa muganga n’abagiye bahura n’abarwayi.

Kugeza ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024 abari bamaze gukingirwa ni 346.

Imibare itangazwa igaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu guhashya icyorezo cya Marburg, dore ko hari n'abamaze guhabwa urukingo
Imibare itangazwa igaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu guhashya icyorezo cya Marburg, dore ko hari n’abamaze guhabwa urukingo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mundusobanturiremabrg ifata

twajyirimana theoneste yanditse ku itariki ya: 7-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka