Abantu 15 bamaze gukira Marburg
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024 abandi bantu batatu bakize indwara ya Marburg, abamaze gukira bose hamwe baba 15. Kuri uwo munsi nta wapfuye azize Marburg, nta n’uwanduye mushya wabonetse, abarimo kuvurwa ni 30.
Indwara ya Marburg mu Rwanda imaze kuboneka mu bantu 58. Abantu 13 muri bo barapfuye.
Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko kuva hatangazwa ko indwara ya Marburg yageze mu Rwanda, abarwayi bashya n’abo bahuye bagiye baboneka muri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, bose bashyizwe mu kato kandi bitabwaho n’abaganga.
Ibipimo bifatwa bigaragaza ko iyi ndwara itakwiriye mu Gihugu.
Ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gukingira abantu indwara ya Marburg, ikaba yarahereye ku bakozi bo kwa muganga n’abagiye bahura n’abarwayi.
Kugeza ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024 abari bamaze gukingirwa ni 346.


Inkuru zijyanye na: Marburg
- Abari barwaye Icyorezo cya Marburg bose barakize
- Abakize icyorezo cya Marburg barasabwa kwirinda konsa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye
- Abantu babiri ni bo bari kuvurwa icyorezo cya Marburg
- Babiri bakize, undi mushya yandura icyorezo cya Marburg
- Abantu batatu ni bo barimo kuvurwa Marbourg
- Undi muntu mushya yanduye icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe yakize icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe yanduye Icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe ni we ukirimo kuvurwa Marburg
- Umuntu umwe gusa ni we uri kuvurwa Icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe yakize, babiri ni bo bari kuvurwa Marburg
- Minisiteri y’Ubuzima yavuze aho ikeka ko Marburg yaturutse
- Nta muntu wanduye Icyorezo cya Marbug
- Abantu batatu gusa ni bo bari kuvurwa Marburg
- Abantu batanu bakize Marburg
- Abantu umunani bakize Marburg
- Abandi bane bakize Marburg
- Abantu 26 bamaze gukira Marburg
- Ingamba zo guhangana na Marburg zigiye kuvugururwa
- Abantu babiri bakize Marburg
Ohereza igitekerezo
|
mundusobanturiremabrg ifata