Abangavu n’ingimbi basaga ibihumbi 900 ni bo bagomba gukingirwa Covid-19

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) iratangaza ko muri gahunda yo gukingira abangavu n’ingimbi yatangirijwe muri Kigali ku wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, abasaga ibihumbi 900 ari bo bagomba gukingirwa mu gihugu hose.

MINEDUC ivuga ko kuba iyi gahunda yatangirijwe ku bigo bitatu byatewe n’uko ari byo bigo byagaragaje umubare munini w’ababyeyi benshi bitabiriye gusinyira abana babo kurusha ahandi, bahitamo ko ari ho babanza aho kugira ngo abashinzwe gukingira bajye ahandi babure abo bakingira, gusa ngo n’ahandi birakomeza gukorwa kuko ababyeyi barimo kwitabira gusinyira abana.

Uretse kuba iyi gahunda yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, ngo biteganyijwe ko izagera no mu bindi bice bigize igihugu kuko gahunda yo kuvugana n’ababyeyi yatangiye no mu tundi turere ku buryo mu minsi ya vuba na bo batangira gukingirwa kugira ngo bazajye kujya mu biruhuko abagomba gukingirwa bose bamaze guhabwa doze imwe y’urukingo rwa Covid-19.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko bateganya ko abanyeshuri bazajya mu biruhuko bahawe doze imwe y’urukingo.

Ati “Ubundi abana bose bagomba gukingirwa bageze mu bihumbi 930, ubwo ni mu gihugu cyose, byatangiriye mu Mujyi wa Kigali, ariko n’ubundi no ku yandi mashuri twifuza ko abana bazajya mu biruhuko byibuze bamaze kubona urukingo rwa mbere, kuko murabona n’ibiruhuko bihura n’iminsi mikuru, bahura mu miryango bagakora iminsi mikuru, turifuza ko bagerayo barakingiwe, kugira ngo bitazongera kutubera imbogamizi mu mashuri ngo imibare izamuke twongere dufunge”.

Uretse abanyeshuri bo mu kigero cy’abangavu n’ingimbi batangiye gukingirwa (ni ukuvuga kuva ku myaka 12 kugeza kuri 18) ngo abandi bakora mu bijyanye n’uburezi abenshi bamaze gukingirwa ku buryo habaye hari abatarakingirwa baba ari abarimu baheruka guhabwa akazi nk’uko Minisitiri w’Uburezi abisobanura.

Ati “Twanashima ko twahawe inda ya bukuru, kubera ko bose ubundi bagombye kuba barakingiwe, uretse ko ubu ngubu nk’uko mubizi hari abarimu bashya binjiye mu kazi kandi murabizi ko mu gihugu, hirya no hino abaturage bari bataragerwaho n’urukingo, abo ni bo bashobora kuba harimo abinjiye mu kazi vuba batari barakingiwe, ariko ubundi twari twarahawe inkingo zihagije, kugira ngo abakozi bose bari mu rwego rw’uburezi bakingirwe, kubera ko twatinyaga ko twakongera gufunga igihe kingana nk’icyo twafunze mu mwaka wa 2020”.

Ibijyanye no gusinyira abanyeshuri bataba mu kigo ngo birimo gukorwa mu buryo ubuyobozi bw’amashuri burimo kuvugana n’ababyeyi ku buryo ababishoboye barimo gukoresha ikoranabuhanga mu gihe naho abatabishoboye bagakorana n’inzego z’ubuyobozi bwaho batuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka