Abana bavutse bafatanye baratanga icyizere ko bazatandukanywa

Nyuma y’amezi atatu Anastasie Kanakuze abyaye abana babiri bafatanye, hari icyizere ko abaganga bazabatandukanya bagakomeza bakabaho.

Uyu mubyeyi n'abana be yabyaye bafatanye
Uyu mubyeyi n’abana be yabyaye bafatanye

Ibi bivugwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza (CHUB), Dr. Augustin Sendegeya, uvuga ko bameze neza, kandi ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, hatangiye gushakishwa ibitaro bishobora kubakira bikabatandukanya, ndetse n’ubushobozi bwo kugira ngo bishoboke bwatangiye gushakwa.

Agira ati "kubatandukanya kandi bakabaho birashoboka, kuko mu bitaro byo mu bihugu nk’u Buhinde n’u Bufaransa byagiye bigerwaho."

Kugeza ubu aba bana na mama wabo bacumbikiwe n’ibitaro bya CHUB, kuko iwabo wa mama wabo ari abakene cyane, hakaba hatari hizewe uko bakwitabwaho bibarinda kuba bafatwa n’izindi ndwara. Kanakuze avuga ko umunsi bafatanuwe bizamushimisha cyane.

Ati "icyo gihe nzashima Imana cyane, hamwe n’abaganga bakomeje kutwitaho."

Anatekereza ko ibyo bizakuraho icyemezo cya musaza we wamubwiye ko nabazana mu rugo azamutema.

Ni uku aba bana bameze nyuma y'amezi atatu bavutse bafatanye
Ni uku aba bana bameze nyuma y’amezi atatu bavutse bafatanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo mubyeyi niyihangane Imana ishobora byose bazatandukana kandi yizere

uwizeyimana valentine yanditse ku itariki ya: 2-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka