Abakozi b’ibitaro bikuru bya Kibuye barashima inyubako nshya ariko ngo hari ibiburamo

Abakozi b’Ibitaro Bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi baravuga ko nubwo bishimira inyubako y’ibitaro bishya, ngo ntabwo banyuzwe 100% n’iyo nyubako kuko ngo hari serivisi zimwe na zimwe basanze zitaratekerejweho.

Kuwa kabili tariki 09-07-2013, abakozi b’ibitaro bikuru bya Kibuye batemberejwe mu nyubako nshya y’ibyo bitaro iri hafi kuzura, iruhande rw’ibitaro bishaje ahahoze stade Gatwaro. Iyo nyubako ni inzu nziza yubakishije ibikoresho bigezweho, kandi usanga ari ngari kurusha iy’ibitaro bishaje.

Nubwo ariko iyo nyubako igaragara ko ari nini kandi iteye neza, abaganga bo bavuga ko hari serivisi zitarimo kandi zikenewe cyane nk’uko byemezwa na Byiringiro Apollinaire ushinzwe ubuyobozi (administrateur) bw’ibitaro bya Kibuye.

Yagize ati “twasanze hari ibindi bishobora kongerwamo, cyane cyane ibijyanye n’isuku, amazi arakenewe mu byumba rusange by’abarwayi, twifuje ko bishobotse bakongera n’ibyumba byo gukoreramo (bureaux), tuzasaba abashinzwe kubyubaka ko bishobotse byakongerwa kandi dufite icyizere kuko hazabaho n’icyiciro cya kabili”.

Ibitaro Bikuru Bishya bya Kibuye birimo kubakwa ahahoze stade ya Gatwaro.
Ibitaro Bikuru Bishya bya Kibuye birimo kubakwa ahahoze stade ya Gatwaro.

Muri rusange ariko abaganga basanzwe bakorera mu nyubako zishaje z’ibitaro bikuru bya Kibuye bavuga ko basubijwe nk’uko byemezwa na Mwitende Jean Claude ushinzwe gutanga imiti ndetse na Ahishakiye Marcelline ushinzwe ababyeyi (Maternite).

Mwitende Jean Claude ati: “Urabona ibi bitaro ugereranyije n’ibyo twari turimo, ibi biri ku rwego rwo hejuru. Ibyo dukoreramo birashaje cyane ku buryo hari ibibazo twajyaga tugira mu gutanga serivisi nziza. Kuba rero tugiye kubona ibitaro bishya bizadufasha no kunoza serivisi twajyaga dutanga, kandi ni n’intambwe nziza mu iterambere ry’akarere ka Karongi”.

Ahishakiye Marcelline nawe arungamo agira ati: “Nabonye harimo ibintu byo gushima, icya mbere nashima ni uko nabonye ifite block operatoire (iseta), ifatanye na maternite (icyumba cy’ababyeyi), na salle de reveil ibyo ntabyo twagiraga”.

Inyubako nshya y’Ibitaro Bikuru bya Kibuye yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2011 ku nkunga y’umupasiteri w’umunyamerika witwa Rick Warren.

Byari biteganyijwe ko byagombaga kurangira umwaka ushize wa 2012, ariko si ko byagenze kubera ibibazo byavutse hagati y’akarere na rwiyemezamirimo utarabashije kubahiriza igihe kubera ko uwakoze inyigo y’inyubako ngo atayikoze neza.

Urwego rw’akarere rushinzwe kugenzura imirimo yo kubaka ruremeza ko bisigaje igihe kitari hejuru y’amazi abili ku buryo nko mu kwezi kwa munani icyiciro cya mbere gishobora gutahwa ku mugaragaro.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka